Kamonyi-Army Week: Abaturage barashima ko bafite ingabo zitari nk’izo babonaga bagahunga
Mu cyumweru cy’Ingabo-Army week cyatangijwe none tariki 4 Gicurasi 2017 mu gihugu hose, mu karere ka Kamonyi ingabo zifatanije n’abaturage guhinga igishanga gifite ubuso bwa Hegitali 83 zizaterwamo imboga n’ibishyimbo, abaturage bati Ingabo ni izi.
Abaturage bishimiye bikomeye Ingabo z’igihugu, bishimiye kubona zirambika imbunda hasi zikaza mu mwenda wazo uziranga wa gisirikare zigafata isuka zigafatanya n’abaturage guhinga igishanga cya Gikoro gihuza imirenge, uwa Gacurabwenge, Rukoma na Karama, bamwe bati:”cyera twabonaga ingabo tugahunda none izi ahubwo ziraza zikadufasha ubuhinge, zigafata amasuka mu mwenda wazo, ntizitinya urwondo.”
Sirivesitiri Gakeri, umuturage w’imyaka 85 y’amavuko wari waje yishimiye gufatanya n’ingabo z’u Rwanda ibintu avuga ko nta handi yabibonye mu myaka amaze, agira ati:” Mu myaka 85 y’amavuko maze muri iki gihugu nibwo bwa mbere ingabo z’igihugu ziza ku twigisha, kudufasha guhinga kijyambere, ziduhaye umugisha mwinshi wo kuzabona umusaruro uremereye, biduha kwizerana no gufatanya kugeza iherezo.”
Gakeri, akomeza avuga ko bitari byarigeze bibaho ko abona ingabo zifatanya n’abaturage mu bikorwa nk’ibyo izi zirimo kubakorera, agira ati:” Umusirikare twaramutinyaga ahubwo tukihisha, ariko ubu ngubu iyo batugeze iruhande, baradusuhuza natwe tukabasuhuza, turasabana, baduha amahoro kandi ntabwo batwihisha bityo bigatuma tutabatinya, twumva tubafitiye icyizere kuko umusirikare iyo tumufite aho turi hose twumva twishimye. Abubu ubona ari abana barezwe neza, abacyera bari bameze nk’inyamanswa kuko n’ababigishaga ntabwo babigishaga bya gipfura ngo bagire imyitwarire myiza, babashyiraga mu bwihisho abaturage ntibababone.”
Cpt Rugamba, waje ahagarariye ingabo mu karere zaje kwifatanya n’abaturage muri iki gikorwa cyo gutangiza Army Week, yabwiye abaturage ko icyumweru cy’Ingabo ari umwanya ingabo z’Igihugu zimanuka zikaza gufatanya ibikorwa bitandukanye n’abaturage ariko kandi ngo ntabwo binabuza akazi kabo gasanzwe gukomeza.
Yagize ati:” Nyuma yo guharanira amahoro, tumaze kuyageraho asesuye turi kumwe namwe, byabaye ngombwa ko tumanuka tukavuga tuti Igihugu kirarinzwe, kimeze neza, abaturage bagomba kugira iterambere tukarifatanya, niyo mpamvu twaje gufatanya namwe, igihugu kigomba kwihuta, turimo kwihutisha iterambere.” Akomeza avuga ko Igihugu gifite amahoro, ko hari imbaraga ndetse n’ubushake, ko rero igisigaye ari ugukora.
Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka kamonyi avuga ko iki gishanga cya Gikoro ku buso bwacyo bwa Hegitari 83 bagiteguriye ahanini kugihingamo imboga nubwo hari ahahise haterwa ibishyimbo, avuga ko cyari kivuyemo ibigori, avuga kandi ko atari ugutangiza gusa icyumweru cya Army week ngo birangire, ahubwo ngo bazakomeza gukurikirana kugeza imyaka izagihingwamo yeze aho mu kwezi kwa cyenda biteganijwe ko kizongera guhingwamo ibigori.
Udahemuka, avuga ko guhitamo iki gishanga byaturutse ku bufatanye bw’abakozi ba minisiteri y’ingabo n’abakozi b’akarere nyuma yo kubona ingano yacyo, kuko ari igishanga gitanga umusaruro ku baturage b’imirenge itatu, avuga kandi ko bagihisemo kuko ari igishanga kigira impinduka ku mibereho y’abaturage benshi. Iki gishanga, iyo cyeze ibigori neza ngo ntikibura Toni 260 mu isarura. Icyumweru cy’Ingabo-Army week giteganijwe kuzasozwa mu kwezi kwa Nyakanga 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com