Muhanga: Gitifu w’Akarere yaba yamaze kwegura ku mirimo ye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga, Bwana Celse Gasana amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com aravuga ko yaba yamaze kwegura ku mirimo ye y’ubugitifu bw’Akarere ka Muhanga.
Amakuru agera ku intyoza.com aravuga ko Bwana Celse Gasana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga yaba yamaze kwegura ku mirimo ye mu karere ka Muhanga yari amazeho igihe kitari gito.
Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’Intara y’amajyepfo aganira n’intyoza.com k’umurongo wa Terefone ngendanwa, yirinze cyane kwemeza aya makuru ariko kandi nta nubwo yayahakanye.
Yagize ati:” Nanjye nabyumvise ariko ntabwo ndabona ibaruwa yaba yanditse, Nzabimenya wenda ahari ejo, birashoboka kuko yari afitemo udukosa.”
Ubwo intyoza.com yageragezaga guhamagara Celse Gasana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga kuri terefone ye ngendanwa yanze kwitaba ndetse n’ubutumwa bugufi yohererejwe yanga kubusubiza.
Turakomeza kugukurikiranira iyi nkuru
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com