Umugaba mukuru mushya w’Ingabo z’Ubufaransa yahoze mu Rwanda mu 1994
Perezida Emmanuel Macron w’Igihugu cy’Ubufaransa yashyize mu mirimo uwitwa général François Lecointre kuba umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, uyu Gen Lecointre yari kumwe n’Ingabo z’Ubufaransa mu Rwanda gihe cya Jenoside yakorewe abatutse mu 1994.
Emmanuel Macron, Perezida w’igihugu cy’Ubufaransa mu buryo bwatunguye abatari bacye yashyize ku mwanya w’umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu Gen François Lecointre asimbuye Gen Pierre de Villiers weguye ku mirimo ye. uyu Gen Lecointre, nubwo atari azwi cyane ugereranije n’abamubanjirije mu mirimo, ni umusirikare wakoze imirimo itandukanye hirya no hino haba muri afurika no kuyindi migabane ariko by’umwihariko yari mu Rwanda hamwe n’ingabo z’ubufaransa igihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Gen. François Lecointre, afite imyaka 55 y’amavuko, yabaye mu gisirikare kirwanira ku butaka no mu mazi, yamaze igihe kitari gito mu bikorwa by’ingabo z’igihugu cy’ubufaransa mu bihugu bya afurika. ubwo igihugu cy’ubufaransa cyoherezaga ingabo zacyo mu Rwanda tariki 22 Kamena 1994 mu cyiswe “Operation Turqoise” yari mu mubare w’abasirikare boherejwe mu Rwanda, bakoreye mu cyahoze ari Gikongoro, Kibuye nda Cyangugu.
Mu butumwa izi ngabo z’ubufaransa zari zifite, bwari bugamije gutabara abari mu kaga, cyane abatutsi bicwaga muri Jenoside 1994. Aho gukora icyabazanye ngo barinde kandi batabare abari mu kaga, bahisemo gufasha abajenosideri( Abicanyi) gukomeza kwica abatutsi by’umwihariko muri ibi bice bari barimo ndetse na nyuma yaho babafasha guhungira mu cyahoze cyitwa Zayire( Kongo yubu).
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI dukesha iyi nkuru ivuga kandi ko mu gihe hari bamwe babaye nk’abatungurwa ku guhabwa umwanya k’uyu mu Jenerali. kuri Gen. Vincent Desportes ubarizwa mu ngabo zirwanira ku butaka akaba n’umwarimu wa Kaminuza abona ko Gen Lecointre uyu mwanya yahawe awukwiye.
Yagize ati” Ni umusirikare ukomeye ndetse unazwi muri ubu buryo n’igisirikare cyose. Ikindi kandi ni umuhanga, ni umuntu ukunda kwandika. Ni umuntu kandi uzi ibijyanye na politiki, muri make ni umugabo wujuje ibisabwa byose byatuma asohoza inshingano ze ndetse ikindi afite indangagaciro nk’iza Gen. de Villiers.”
Gen Francois Lecointre, mbere yo guhabwa uyu mwanya yari asanzwe ashinzwe ibikorwa bijyanye n’igisirikare mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
intyoza.com