Kamonyi-Gacurabwenge: Gutora Kagame ni ugutora ubuzima-Abaturage
Mu kwamamaza umukandida Paul Kagame w’umuryango RPF-Inkotanyi mu murenge wa Gacurabwenge, abanyamuryango ba RPF muri uyu murenge hamwe n’abitabiriye iri yamamaza bagaragaje ko kumutora ari ugutora ubuzima, ari ugushyigikira iterambere ry’ahazaza heza.
Kamagaju Eugenie, umubyeyi wamamaje Perezida Paul Kagame kuva igikorwa cyo ku mwamamaza cyatangira ubwo bamwemezaga nk’umukandida wa RPF-Inkotanyi ku rwego rw’akarere, ubwo yongeraga ku muvuga ibigwi anagaragaza uruhare rwe ku Rwanda n’abanyarwanda ndetse nicyo we ubwe amukesha, kuri uyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2017 yahamije ko gutora Perezida Kagame ari “ugutora Ubuzima”.
Kamagaju, avuga ko ibikorwa bya Perezida Paul Kagame ku Rwanda n’Abanyarwanda bitabonwa n’abanyarwanda gusa, ko isi yose ibishima ndetse benshi u Rwanda rukaba rwarabaye ishuri baza kwigiramo kubera ibikorwa byiza byivugira Perezida Kagame amaze gukora.
Kubwe, Kamagaju avuga ko yateye imbere, afite ijambo kubera Kagame, yubatse inzu, abasha kwivuza no kuvuza abana, agana ibigo by’imari mbere bitarabagaho.
Agira kandi ati” Ubu ndi umuhinzi ntangarugero, Ndi umujyanama w’Ubuzima, mbasha kuvura maraliya, mfasha abaturage kuboneza urubyaro, Ntabariza umuntu ugeze kure, Ndashimira Paul Kagame kuko uyu munsi nzi gukoresha ikorana buhanga, Ndacuruza kandi ngacuruza cyane ibyo nahinze imboga n’imbuto mbijyana Kigali, Imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame yateje imbere Kamonyi, cyera twabwirwaga ko nta muriro w’amashanyarazi wakwambuka Nyabarongo ariko ubu turawufite, imihanda, amavuriro, amazi meza byose niwe tubikesha, umutekano wo n’amahanga turayasagurira, gutora Kagame ni “Ugutora Ubuzima.”
Bukuba Fidel, umuturage agira ati” Gutora Kagame ni ugutora imibereho myiza, ibi bisobanura ko abantu bivuza bitabagoye, Mituweli yaje ikemura ibibazo byo kwivuza ku banyarwanda, atekereza abababaye akazamura imibereho yabo, ibi wavuga gahunda y’Ubudehe, VUP, gahunda ya Girinka. Ibi kandi bigashimangirwa n’uko abayobozi bagomba kwita ku baturage bagafasha kuzamura imibereho yabo bagana mu buzima bwiza. Ndakuze, icyo navuga ni uko ubuyobozi mbona ubu bufite politike yo gutekereza umuturage mbere yo kwitekereza, Perezida Kagame akunda abaturage kandi natwe turamukunda, yaciye akarengane, adufitiye icyerekezo kizima cy’ahazaza heza h’u Rwanda.”
Perina Kigagari, umuturage uvuga ko ari uwasigajwe inyuma n’amateka, yatangarije intyoza.com ko ibi byabaye amateka, ko Perezida Kagame yabihanaguye byose abanyarwanda bakaba bareshya.
Agira ati” Kagame yatugejeje kuri byinshi, twari n’ubwoko bukunda guhezwa tutivanga n’abandi, nta bana bacu bajyaga mu mashuri, ubu bariga ndetse na za Kaminuza, ikindi abakecuru n’abasaza yaduhaye Girinka tunywa amata, ndetse ubu yanaduhaye VUP turayifata, ntacyo umuntu yavuga kuri Rudasumbwa, Njyewe nuriye n’indege njya Iburuseri kubera Paul Kagame, nta gifaransa nzi nta cyongereza, mvuye I Buruseri njya Mubuhoranda, aha hose twari tugiye gukinira itorero ry’Igihugu, nagiye n’ahandi, yankuye munzu ya kiramujyanye ubu ndi munzu nziza ndakinga na serire, nta numwe ukigira uwo yanena, turasangirira hamwe, Kagame yahinduye imibereho ya buri munyarwanda iba myiza.”
Muri iki gikorwa cyo kwamamaza umukandida Paul Kagame w’umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi igikorwa ndetse gikomeje kubera mu mirenge itandukanye igize aka karere, abaturage n’abanyamuryango ba RPF by’umwihariko baranakangurirwa kurushaho kwitegura neza amatora ya tariki 4 Kanama 2017 agamije kwitorera perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com