Musanze-Amatora: Guverineri yavuze kuri Perezida yatoye, uko amushaka
Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru bwana Musabyimana Jean Claude, yatoreye mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve, nyuma yo gutora yavuze Perezida yifuza uko amushaka n’ibyo yaba yujuje.
Musabyimana Jean Claude, Guverineri w’Intara y’amajyaruguru kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Kanama 2017 ubwo yasohokaga mu cyumba cy’itora, yatangarije intyoza.com ibyo abona Perezida yatoye agomba kuba yujuje ngo abe amubereye kandi abereye u Rwanda.
Guverineri Musabyimana yagize ati” Aho tugeze mu miyoborere ni ku rwego rwo hejuru, Perezida natoye kandi nifuza ni uwo abanyarwanda benshi bashaka, Perezida ureba kure, utadusubiza inyuma, utuzamura kuyindi ntera, Perezida utujyana mu cyerekezo gihamye kandi udufitiye gahunda isobanutse.”
Guverineri Musabyimana, yatangaje kandi ko kuba abaturage mu ntara y’amajyaruguru ayoboye by’umwihariko mu karere ka Musanze bazindutse kare bakagera ku biro by’itora butaracya dore ko ngo uwahageze bwa mbere yahageze saa munani z’ijoro ngo biterwa no guha agaciro icyo bashaka, ko bamaze gucengerwa n’agaciro k’amatora ndetse no kumenya kwihitiramo umuyobozi ubabereye.
Abaturage bitabiriye igikorwa cy’itora muri rusange mu karere ka musanze mu mirenge uko ari 15 ikagize, henshi kuri site z’itora bazindutse, baba abaturage basanzwe bagombaga gutora baba ndetse n’abo mu nzego z’umutekano n’abayobozi, bose wasangaga isaa moya bari aho bagomba gutorera ku buryo ahagana i saa yine n’igice z’amanywa ku byumba bimwe na bimwe wasangaga nta muntu ukihahagaze.
Akarere ka Musanze kagizwe n’imirenge 15 ifite site z’itora 72, buri murenge ufite site ziri hagati y’enye na zirindwi. Umurenge wa Muhoza niwo ufite site 7 ugakurikirwa na Cyuve ifite site zitora esheshatu mu gihe imirenge ya Kinigi, Musanze, Nkotsi, Remera, Rwaza, Gacaca, buri umwe ufite site eshanu naho Umurenge wa Muko, Shingiro, Gataraga, Kimonyi na Busogo buri umwe muri iyi ufite Site 4 zitora.
Mbere y’igikorwa cy’Itora, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’amatora babanje gusobanurira abaturage batora uko bari butore, berekana ibisanduku bishyirwamo amajwi ko birimo ubusa, bakorera indahiro mu ruhame imbere y’abaturage hanyuma batangiza igikorwa cy’itora ku isaha yagenwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com