Agatereranzamba mu migenderanire ya Amerika n’Uburusiya
Leta ya Washington yabaye ihagaritse by’agateganyo gutanga visa zijya mu Burusiya nyuma y’uko abadiplomates bayo birukanywe mu Burusiya.
Ihagarikwa ry’izi Visa, abategetsi ba Amerika batangaza ko zizakurwaho ku bajya i Moscou ariko ku bajya mu yindi mijyi rikomeze. Ibyo bikaba bikubiye mw’itangazo ryaturutse muri ambassade y’abanyamerika kubera iyirukanwa ry’abadiplomates b’abanyamerica mu rwego rwo kwihimura ku bihano byafatiwe Uburusiya byatowe mu kwezikwa karindwi.
Mu itangazo rya Ambasaderi wa America, yagizeati «Kubera ko uburusiya bwategetse ko hari umubare ntarengwa w’abadiplomates b’abanyamerika ugomba kujya muri icyo guhugu, ibikorwa byose birebana na Visa zijya mu Burusiya bibaye bihagaritswe guhera tarikiya 23 Kanama 2017», yongeyeho kandi ati« izo visa zizongera gutangwa tariki ya mbere Nzeri 2017 ku bajya mu mujyi wa Muscou ariko ku bajya mu yindi mijyi yo mu Burusiya bizaba bigikomeje».
Leta ya Washington yari ifite abakozi bayo b’impuguke mu mijyi ya Saint-Pétersbourg, Iekaterinbourg, Vladivostok ndetse no muri Moscou. Ibyo bikaba bizakomeza gushyirwa mu bikorwa igihe kitari gito kugeza igihe na Leta ya Moscou izisubiraho. Aha leta ya Moscou ikaba yarasabye amerika kugabanya abakozi bayo bari i Moscou bagera kuri 755. Aha kandi ikaba yarabujije n’abandi Banyamerika kuba bajya mu yindi mijyi itari Moscou.
Umuvugizi wa Leta ya Moscou ari we, Sergueï Lavrov, akabayavuze ko iki gikorwa ari uburyo bushya bwo kurakaza Leta ya Washignton.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Murekezi Zacharie / intyoza.com