Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda ni muntu ki?
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda, bwana Ngirente Edouard, yahawe kuba umukuru wa guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 30 Kanama 2017, ni umugabo utari usanzwe uzwi cyane muri Politiki y’u Rwanda nubwo yigeze gukorera Leta. Bimwe mu bimwerekeyeho nibyo tugufitiye.
Dr Ngirente Edouard, yari umukozi muri Banki y’Isi aho yari umujyanama w’umuyobozi Nshingwabikorwa muri iyi Banki ihatse izindi ku Isi( Senior Advisor to Executive Director of World Bank), yabaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Colombiya.
Mbere yo kujya gukora muri Banki y’Isi, Dr Ngirente Edouard, yabaye umukozi wa Leta y’u Rwanda aho yakoraga muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi( MINECOFIN). Tariki 30 werurwe 2011 mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemereye Dr Ngirente Edouard wari umujyanama mu by’ubukungu muri MINECOFIN guhagarika imirimo ye mu gihe kitazwi.
Tariki 27 Ukwakira 2009 mu nama y’Abaminisitiri yabaye, Dr Ngirente Edouard yagizwe umukozi wa MINECOFIN ushinzwe igenamigambi. Nyuma y’uyu mwanya, yahawe kuba umujyanama mu by’ubukungu muri iyi Minisiteri, uyu mwanya yawuvuyeho asabye ubwe guhagarika akazi mu gihe kitazwi.
Dr Ngirente Edouard, ni inzobere mu by’Ubukungu bushingiye ku buhinzi. Afite impamyabumenyi y’Ikirenga ( PhD). Amashuri abanza yayize i Rwahi, Amashuri yisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire de la Salle i Byumba, Amashuri makuru ayiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare. Nyuma yaje gusoreza amashuri makuru muri kaminuza yo mu bubiligi, yabaye mwarimu muri Kaminuza.
Dr Ngirente Edouard, avuka mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Gakenke mu murenge wa Coko hafi y’I Mbirima na Matovu. Dr Ngirente Edouard, afite imyaka 44 y’amavuko, Ni umugabo wubatse afite umugore n’abana babiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com