Kamonyi-Rugarika: Kutumvikana hagati y’Abaturage n’Abayobozi kwasubikishije Amatora
Mu matora yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017 agamije gusimbura inzego zibanze zituzuye, abaturage mu Kagari ka Kigese mu mudugudu wa Rugarama bashyize mu majwi ubuyobozi bw’umurenge, akagari hamwe n’abashinzwe kuyobora amatora kwica amatora bigatuma asubikwa.
Abaturage bitabiriye amatora yo gusimbura inzego zibanze zituzuye mu mudugudu wa Rugarama ho mu kagari ka Kigese, umurenge wa Rugarika, bashinja ubuyobozi bw’umurenge, Akagari hamwe n’abayobora igikorwa cy’itora kubahatira gutora uwo badashaka mu gihe uwo bashakaga unasanzwe ubayobora mu nzibacyuho ngo adashakwa n’ubuyobozi.
Abaturage batandukanye baganiriye n’intyoza.com barimo n’abasanzwe mu nzego zibanze batashatse gutangaza amazina ariko intyoza.com ifitiye amajwi kuko babyemeye, bavuga ko amatora yagombaga gutangira nyuma y’umuganda, kubera imvura yaguye bayatangiye ihitutse, ubwo abaturage bagaragazaga uwo bashaka ko abayobora dore ko ngo yari asanzwe abayobora mu nzibacyuho, babwiwe ko afite imiziro, ko yari ashinzwe umutekano nubwo ariwe wayoboraga inzibacyuho ko rero ngo itegeko rigenga amatora ritabyemera.
Abaturage, bashinja ubuyobozi bw’umurenge n’akagari bufatanije n’abakozi ba komisiyo y’amatora baje kuyayobora gushaka kubatoresha ku ngufu umugore bavuga ko yari mu nzego z’abunzi. Bavuga ko ngo yasezeye nyamara ngo Perezida w’abunzi barahise bamuhamagara akavuga ko nta bwegure bwe bazi. Bamwe mu bunzi intyoza.com yasanze ahabera aya matora dore ko nabo ari abaturage muri uyu mudugudu bagomba gutora bavuze ko ubwo bwegure ntabwo bazi.
Uwungirije Perezida w’Abunzi muri aka kagari ubwo yavuganaga n’intyoza.com ku murongo wa terefone, yemeje ko ubwegure abuzi ariko ko ari murusengero ko gusa yari asohotse ngo yitabe, abajijwe ku kuba Perezida wjo yarabwiye abaturage ko nta bwegure azi ahita avuga ati” reka nsubire murusengero.” Yahise akupa terefone.
Umuturage umwe mubaganiriye n’intyoza.com akaba ari n’umwe mu bayobozi mu nzego zibanze, yabwiye intyoza.com ko ikibazo cyatewe n’ubuyobozi bwanze icyifuzo cy’abaturage cyo kwihitiramo uwo bashaka, ahubwo bugashaka gutoresha uwo abaturage batibonamo.
Agira ati ” Ushinzwe umutekano atuyoboye mu nzibacyuho kuva mu kwezi kwa mbere, yanditse asezera ku mutekano ngo yiyamamaze, Gitifu w’akagari arabyanga kuko hari uwo ubuyobozi bushaka, abaturage nabo rero barabyanze birangira amatora asubitswe kuko n’umugore abayobozi bashakaga ko atorwa ni umwunzi babeshye abaturage ko yasezeye kandi yarandikiye gusa Gitifu w’Akagari. Nk’abaturage twahamagaye Perezida w’abunzi avuga ko nta barwa yegura yabonye.”
Undi muturage yagize ati ” Ejo ntabwo amatora twayakoze, bashatse kuduha ngo dutore abo bashaka kandi uwo dufite amaze igihe atuyoboye neza ndetse tumwibonamo hamwe nibyo tubona tumaze kugeranaho. Uwo bazanye ntabwo tumuzi mu bikorwa niyo mpamvu twabyanze, badusomeye ibintu banditse n’ikaramu ngo ni amategeko ya komisiyo y’amatora.”
Gilbert Uwayezu, ushinzwe amatora mu karere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko ari uburenganzira bw’umuturage kwihitiramo ugomba kumuyobora, yavuze kandi ko ikibazo yakimenye. Yagize ati ” Ikibazo cy’isubikwa ry’amatora nakimenye, ndi munzira nerekezayo. Itegeko icyo rivuga, iyo ahagarariye umutekano akaba ashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’umudugudu yegura kuri wa mwanya yari ariho akiyamamariza kuri uwo, abikora mbere ho umunsi umwe cyangwa akabikora icyo gihe bikenewe akagaragariza ubuyobozi ubwegure bwe.”
Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko mu byumvikana abaturage aribo batora, yagize ati ” Abaturage nibo batora, abaturage niba bagushima, amategeko n’amabwirizwa bikaba byubahirizwa nibo bakwiye kugaragaza ugushaka kwabo, navuganye na perezida wa Komisiyo y’amatora mu karere ngo ageyo anumve n’uwo mwuka urimo ariko abashe no gutanga inama ku mabwiriza n’amategeko kuko hari n’ubwo umuntu yinjira mu bintu atazi neza ugasanga hari n’ibyo ashobora kwangiza.”
Aya matora, ubuyobozi bwari bwijeje abaturage ko ku i saa moya z’iki cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2017 asubukurwa, ubwo umunyamakuru yahageraga mu ma saa moya hari abaturage bategereje abayobozi n’abatoresha ariko byagejeje mu ma saa yine bataraza, kugeza ubu twandika iyi nkuru mu ma saa sita ntabwo amatora araba uretse ko bamwe mu bayobozi bamaze kuhagera. Turakugezaho kandi ibiva muri aya matora.
Munyaneza Theogene / intyoza.com