Kamonyi: Kurikirana umunota ku wundi uburyo itorwa rya Mayor rigenda
Akarere ka Kamonyi kari kamaze igihe kigera ku mezi hafi atanu kayobowe by’agateganyo na Tuyizere Thaddee, usanzwe ari umuyobozi w’Akarere w up’Agateganyo ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, kuri uyu wa gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 kagiye mu gikorwa cyo gutora Umuyobozi wako.
Igikorwa cyo gutangira itora ry’umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 gitangiye ku i saa yine n’iminota 45 habarurwa abagize inteko itora. Abitabiriye itora bateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere.
Abitabiriye itora bari muri ubu buryo: Abagize inama njyanama y’akarere bitabiriye itora ari 23 muri 26, Abajyanama b’Umurenge wa Gacurabwenge ni 9 muri 20, Umurenge wa Karama hari 14 muri 19, Kayenzi ifite 10 muri 22, Kayumbu ifite 12 muri 17, Mugina ni 14 muri 21, Musambira ifite 15 muri 25, Ngamba ifite 13 muri 18, Umurenge wa Nyamiyaga haje 17 muri 21, mu murenge wa Nyarubaka hari 12 muri 21, Umurenge wa Rugarika 15 muri 21,Umurenge wa Rukoma ufite 25 kuri 25, Umurenge wa Runda ufite abajyanama 19 ku bajyanama 22 bagombye kwitabira iki gikorwa.
Umubare uhari kuri iyi saha ya saa yine n’iminota 58 ni abantu 199 kuri 275 bagomba kwitabira.
Saa 11:06 Ushinzwe gukirikirana iby’Amatora mu ntara y’Amajyepfo bwana Nduwimana Paciphique asabye abari buyobore itora kurahira.
Abagiye kuyobora itora uko ari 5 bamaze gukora igikorwa cyo kurahira kandi atangaza ko kandidatire zitangirwa imbere y’inteko itora
Saa 11: 13 Nduwimana atangaje ko utorwa cyangwa uwiyamamaza agomba kuba afite ikiciro cya 2 cya Kaminuza cyangwa se akaba afite amashuri 6 yizumbuye n’uburambe bw’imyaka itanu mu buyobozi. Utorwa asabwa nibura kuba afite imyaka 25 y’amavuko kandi akaba asanzwe ari mu inama Njyanama y’Akarere.
Saa 11: 17 Inteko itora yemeje ko uwiyamamaza akoresha iminota 5 avuga imigabo n’imigambi ye mubyo azakora.
Saa 11: 19 Elineste Kamanzi, Umujyanama mu nama Njyanama atanze ho umukandida uwitwa Alice Kayitesi
Harerimana Prosper atanzweho umukandida na Nzeyimana Claude
Tuyizere Thaddee atanzweho umukandida na Kalisa Shakagabo Claude,
Niyonshima Josianne, atanzweho umukandida na Mukanyandwi Rose
Zinarizima Diogene uba muri njyanama y’Akarere atanzwe ho kuba umukandida na Mabuye Deo ariko arabyanga.
Saa 11:27 Aba nibo bahagaze imbere y’inteko itora, bagiye gutorwamo umwe ugomba kuyobora Akarere ka Kamonyi. Uhereye iburyo ni Kayitesi Alice, hagati ni Harerimana Prosper hanyuma ibumoso ni Niyonshima Josianne.
Saa 11:32 abatora bahise bahabwa udupapuro two gutoreraho, hakurikiraho abafite uduseke two gushyiramo udupapuro tw’amajwi.
Saa 11:37 hatangiye kubarura harebwa niba abatoye buzuye umubare usabwa ngo bihuzwe n’impapuro zakiriwe.
Saa 11:39 Hatangajwe ko Habonetse impapuro z’abatoye zingana na 228, bivuze ko mu batangiye babarurwa nk’inteko itora bari 199 hiyongereyeho 29.
Saa 11:40 Hatangiye ibarura ry’amajwi.
Saa 11: 50 Ibarura ry’Amajwi rigeze kure.
Saa 11:54nibwo Madamu Alice Kayitesi atangajwe ko atorewe kuba Mayor w’Akarere ka Kamonyi.
Nguyu Alice Kayitesi, Umuyobozi mushya w’Akarere ka Kamonyi umaze gutorwa.
Hagiye gukurikiraho igikorwa cyo kurahira kwa Mayor mushya
Saa 12:00 Hinjiye Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Madamu Mureshyankwano Marie Rose ari kumwe n’umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza ubu akaba ari nawe uhagarariye Ingabo mu ntara.
Saa 12:05 Udahemuka Adolphe, Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga yinjiye mu cyumba cyabereyemo itora kwakira indahiro ya Mayor Kayitesi Alice.
Saa 12:10 Madamu Alice Kayitesi arahiriye ku mugaragaro kuyobora akarere ka Kamonyi.
Saa 12:12 Madamu Alice Kayitesi Mayor wa Kamonyi yicaye hagati ya Guverineri w’Intara y’amajyepfo hamwe n’umukuru w’Ingabo.
saa 12:35 Hiteguwe igikorwa kigiye gutangira cy’ihererekanya bubasha hagati ya Tuyizere Thaddee wayoboraga Kamonyi by’agateganyo na Mayor Mushya umaze gutorwa Alice Kayitesi.
Saa 12:51 Harangiye igikorwa cy’ihererekanya bubasha hagati ya Mayor Alice na Tuyizere Thaddee
Saa 12:54 nibwo Mayor Alice Kayitesi afashe ijambo ashimira abamugiriye icyizere bakamutora ndetse abizeza ubufatanye mu guteza Kamonyi imbere.
Saa12:58 Perezida wa Njyanama yakiriye Mayor mushya anamushimira ubushake yagize bwo kuyobora akarere. Atangaje ko mu mwanya w’abaturage bahagarariye bazamujya inyuma bagafatanya guteza imbere akarere kurushaho birimo no kuvana akarere ka Kamonyi ku mwanya wa 19 kagize mu mihigo bakakazana mu myanya itatu ya mbere.
Saa 13:03 Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo ari nawe mushyitsi mukuru, Madamu Mureshyankwano yishimiye itorwa rya Mayor Alice Kayitesi anamuha Kalibu mu nzego zibanze. Amusabye guhora azirikana amagambo akubiye mu ndahiro amaze gukora.
Madamu Marie Rose Mureshyankwano, Guverineri w’intara y’amajyepfo yasabye abayobozi bose gufasha Mayor watowe, kutirara. Abijeje ubufatanye ariko kandi abasaba ko atifuza kongera kumva umuyobozi mu karere ka Kamonyi yegura cyangwa ngo ave mu mirimo ye adasohoje inshingano. Agize kandi ati ” Mbashimiye ko mwahisemo neza mugatora umugore, muraje murebe, erega umugore arashoboye.” Arangije yifuriza Mayor Alice ishya n’ihirwe kandi asaba ugushyira hamwe kw’abayobozi bose.
Saa 13:20 Igikorwa kirasojwe hagiye gufatwa ifoto y’urwibutso no kwiyakira.
Munyaneza Theogene / intyoza.com