Kamonyi: Abatuye umudugudu wa Ruramba Biyujurije umuyoboro w’Amazi bikiza ingona
Nyuma yo kwibasirwa n’ingona basangiraga amazi ya Nyabarongo, abaturage bo mu mudugudu wa Ruramba mu Kagari ka Masaka mu Murenge wa Rugarika bavuga ko bafashe icyemezo cyo kwiyubakira Umuyoboro w’amazi ureshya na Kirometero imwe. Ubufatanye ngo bwanabashoboje kuba bujuje ibiro by’umudugudu wabo.
Abaturage b’Umudugudu wa Ruramba, bavuga ko kwiyubakira umuyoboro w’amazi mu bushobozi n’imbaraga zabo byabaye nyuma y’aho ingona basangiraga amazi ya Nyabarongo zari zigiye kubamaraho abantu. Ko ndetse babonaga ibisubizo bibabereye bigomba kuva muribo ubwabo kuko aribo bazi akababaro ko kutagira amazi.
Uyu muyoboro wiyubakiwe n’abaturage batuye uyu mudugudu uko ari imiryango 285, wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni ebyiri n’igice(2,500,000Fr). Ubu ijerekani y’amazi bayigura amafaranga y’u Rwanda 25. Bavuga ko nta nkunga yindi yavuye hanze uretse bo ubwabo bishatsemo ibisubizo nyuma yo gusanga ko ni batabikora bazamarwa n’ingona.
Mukanyana Donata, ni umwe mu baturage ingona zakozeho kuko zamugize umupfakazi nyuma yo kumutwara umugabo agiye gushaka amazi kuri Nyabarongo. Afite abana batandatu yasigiwe na Nyakwigendera.
Yabwiye intyoza.com ati ” Kwishakamo ibisubizo tukiyubakira umuyoboro w’amazi uturinda kujya kuri ruriya ruzi nabyakiriye neza cyane. Nzi agaciro k’aya mazi kurusha undi wese. Ingona zangize umupfakazi, wenda ni njye cyangwa umwana wanjye zari gukurikizaho nyuma yo kuntwarira umugabo.”
Mukanziga Sisiriya we yagize ati ” Mbere twajyaga ku ruzi kuvoma amazi y’uruzi tuyasangira n’ingona zikadutwara. Twaje kwicara hamwe n’ubuyobozi bw’umudugudu wacu twemeza ko uburyo bwiza ari uko ubwacu twakwishakira amazi. Ubu turayafite, hehe n’ingona, hehe n’ibirwara biterwa no kunywa no gukoresha amazi mabi.”
Muvunyi Jean Baptiste, amaze imyaka ibiri ayoboye uyu mudugudu. Yabwiye intyoza.com ko igikorwa bamaze gukora ari cyiza kandi ko bashimishijwe no kuba cyaravuye mu mbaraga n’ubushobozi bw’abatuye uyu mudugudu.
Yagize ati ” Abaturage b’uyu mudugudu ni 1057 bo mu ngo 285, nta bukire bundi dufite. Yemwe habe n’ikirombe cy’umucanga. Ibi byose tubikesha gushyira hamwe, kujya inama no kumvira ubuyobozi budukuriye tukamenya kwishakamo ibisubizo. Uruhare rw’umuturage ngo tubone amazi rwari amafaranga y’u Rwanda 4330.”
Umukuru w’umudugudu wa Ruramba, bwana Muvunyi akomeza agira ati” uretse no kuba twiyubakiye umuyoboro w’amazi tugakiranuka n’ingona, ubu twujuje ibiro by’Umudugudu wacu. Buri muturage uri hejuru y’imyaka 18 y’amavuko yatanze umusanzu w’ibihumbi bibiri gusa. Nta muturage wacu uzongera kuvunwa no kujya gushakisha mudugudu cyangwa se abagize komite y’umudugudu mu ngo iwabo, gahunda ni kubiro twiyujurije.”
Ibikorwa by’aba baturage ba Ruramba, biteganijwe ko ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buza kubafasha kubitaha kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Mutarama 2018 nyuma y’igikorwa cy’umuganda. Kugeza ubu, abatuye uyu mudugudu nibo bonyine mu midugudu igize akarere ka Kamonyi bujuje 100% umusanzu w’ubwisungane mu buzima( Mituweli).
Munyaneza Theogene / intyoza.com