Kamonyi: Ihuriro ry’Abanyerunda ryakusanije arenga Miliyoni 10 yo kugura Imodoka y’Isuku n’Irondo
Kuri iki cyumweru tariki 11 Gashyantare 2018 mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, hateraniye ihuriro ry’Abanyerunda ryiga ku ruhare rwabo mu iterambere ry’uyu murenge. Kimwe mubyo bakoze ni ugukusanya umusanzu wo kwigurira imodoka y’Isuku n’irondo.
Mu nama y’Ihuriro ry’Abanyerunda hamwe n’inshuti zabo zaturutse hirya no hino mu gihugu yateranye kuri iki cyumweru tariki 11 Gashyantare 2018, hakusanijwe umusanzu wo kwigurira imodoka y’Isuku n’irondo ifite agaciro ka Miliyoni 22 y’u Rwanda.
Muri Miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda akenewe ngo iyo Modoka iboneke, abagize iri huriro bakusanije agera kuri Miliyoni icumi n’ibihumbi mirongo itandatu y’u Rwanda( 10,060,000Fr). Bavuga ko igikorwa gikomeza kuko ngo hari abatabashije gutanga ndetse ngo hakaba n’abataje kandi bafite ubushake bwo kugira icyo bakora.
Ihuriro ry’Abanyerunda, ryashinzwe mu mwaka wa 2012 hagamijwe ko abaturage ba Runda bagira uruhare mu gufasha Leta mu bikorwa bitandukanye biturutse mu bushobozi bwabo aho gutegereza gusa ibikorwa bivuye muri Bije (Budget ) ya Leta.
Abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere ry’abaturage, Harerimana Cyriaque, Intumwa za Rubanda, Abikorera hamwe n’Inzego zitandukanye bitabiriye inama y’iri huriro.
Minisitiri Harerimana, Yashimye cyane abagize iri huriro ubushake n’umurava bagaragaje mu kwishyira hamwe bagamije gutanga imbaraga zabo mu kunganira Leta mu bikorwa byayo ari nabyo byabo. Yabijeje inkunga yose ishoboka ya MINALOC.
Insanganyamatsiko y’iri huriro yagiraga iti ” Muze Dufatanye Twubake Runda Twifuza.” Umurenge wa Runda utuwe n’abaturage bagera ku 38,825 ku buso bwa Kilometero kare 50,1. Abatahise batanga amafaranga biyemeje bihaye amezi atarenze abiri bakaba barangije kwesa umuhigo wabo mu gihe ihuriro ryanzuye ko mu kwezi kwa gatandatu iyi modoka izaba yaguzwe. Urwego rwa DASSO mu karere ka Kamonyi rwatanze inkunga yarwo ndetse rwiyemeza kuzatanga umushoferi uhoraho w’iyi modoka aho gushaka undi uhembwa kandi bifitemo abashoferi.
Ihuriro ry’Abanyerunda, ryifuje kandi ko mu igurwa ry’iyi modoka Leta yazarifasha mu kurisonera imisoro mu gihe cy’igurwa ryayo. Imihigo yahizwe ni iyo kugeza muri 2020.
Munyaneza Theogene / intyoza.com