Kamonyi-Nyamiyaga: Haravugwa DASSO wakubise umuturage akamumena ijisho
Usabuwera Jean Baptiste, umukozi w’urwego rwunganira akarere mu mutekano(DASSO), aravugwaho ko mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 ahagana ku i Saa mbiri mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Nyamiyaga ahazwi nko ku Nkambi, yakubise inkoni umuturage akamumena ijisho.
Amakuru agera ku intyoza.com, avuga ko uyu DASSO yasanze abantu bashyamiranye barwana, agafata inkoni bivugwa ko yambuye inkeragutabara, akaduka muri aba barwanaga agakubita.
Umwe mu bakubiswe twabashije kumenya ko yitwa Aimable ari nawe bivugwa ko yamenywe ijisho, yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, naho basanga bibarenze bamwohereza ku bitaro bya Remera-Rukoma, aho amakuru agera ku intyoza.com avuga ko nabo bamwohereje ku bitaro bikuru bya kaminuza y’u Rwanda i Kigali-CHUK.
Irakarama Albert, Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko ayo makuru nubwo ari mu kiruhuko yayumvise, ariko ko akiyatohoza kuko yasabye umwe mu bamwungirije kujya gukurikirana iki kibazo.
Mu gushaka kumenya icyo inzego zibanze zivuga kuri iki kibazo, twahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu, ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntabwo yari yakatwitabye. Gusa ubwo twamwohererezaga ubutumwa bugufi ngo agire icyo avuga, yasubije ati “ Amahoro! Hateguwe inama kunkambi mukanya saa kenda n’igice ngo hamenyekane uko byagenze”. Asoza agira ati “Thx”
Amakuru agera ku intyoza.com ni uko muri aya masaha y’igicamunsi ubwo twandikaga iyi nkuru mu ma saa kumi zirenga inama yari itaratangira, ariko umukozi w’urwego rwa DASSO waturutse ku karere akaba yahageze nkuko bamwe mu baturage babibwiye umunyamakuru. Gusa na none bavuga ko hari bamwe mu bayobozi bahazindukiye, bakumva bashaka kujijisha ku makuru y’uko ibintu byagenze. Gusa bavuga ko ku byabaye, ntacyo bashinja inkeragutabara yari kumwe DASSO.
Munyaneza Theogene / intyoza.com