Igisubizo mu buhinzi mu Rwanda kiri munzira yo kuboneka
Mugihe mu Rwanda abahinzi bamaze igihe kitari gito bataka kubibazo bitandukanye bahura nabyo mu mwuga wabo w’ubuhinzi igisubizo mu bibazo byari bibugarije kiri mu nzira yo kubonerwa umuti.
mu nama yahuje ihuriro ry’imiryango nyarwanda idashamikiye kuri leta ikora muby’ubuhinzi taliki ya 19 Nzeli 2015 , iyi miryango hamwe n’abahinzi bayihagarariye batururse mu turere dutandukanye bize ku bibazo bitandukanye ubuhinzi mu rwanda buhura nabyo.
mu gushaka ibisubizo bitandukanye abahinzi bahura nabyo mu mwuga wabo hano mu Rwanda , iri huriro ry’abahinzi bahagarariye abandi ngo rizita cyane kubibazo bitandukanye biri mu buhinzi hamwe no kugirana inama no guhana amakuru .
abarigize ihuriro ngo ntabwo rije gusimbura gahunda zindi za leta ziri muri minisiteri ifite ubuhinzi munshingano zayo ngo ahubwo rije kunganira no gufatanya n’izindi nzego gushaka umuti w’ibibazo biboneka mubuhinzi.
bimwe mu bibazo bigaragara kandi byavuzwe ho harimo , ibijyanye n’imihingire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda , ikibazo cy’umusaruro bikunze kuvugwa ko uburirwa isoko , ikibazo cy’ifumbire ikoreshwa nabi , guhanahana amakuru.
iri huriro rigaragaza ko umusaruro utaraba mwinshi mu Rwanda ngo ahubwo ikibazo ni ukutamenya amakuru y’aho umuhinzi ajyana umusaruro yejeje , aribyo biba ingaruka yo kwibwira ko nta soko rihari.
ibibazo biri mubuhinzi ni byinshi ngo kubikemura ni ukubyicarira , gusa byinshi usanga bigaragarira amaso , harimo icy’abamamyi usanga bihererana abahinzi bakabahenda , kumenya ikigero cy’ifumbire umuhinzi akoresha kubutaka afite , kumenya amakuru yaho agurisha umusaruro n’ibindi.
uru rugaga kandi ruvuga ko abahinzi bo mu Rwanda bagomba gukora cyane bagashyiramo ingufu ntihagire ubutaka bupfa ubusa bityo bagahangana n’abandi bo muri kano karere ( East African community ).
ubushakashatsi mu buhinzi buri mu byihutirwa , hagamijwe kumenya ubutaka buhari n’uburyo bwo kububyaza umusaruro, ibihingwa biberanye nabwo , ifumbire ikenewe , imiti y’imyaka ariko byose hagendewe ku karere ubutaka buri mo.