JOC Rwanda ,yasabye urubyiruko i Kirehe kugira uruhare mu mihigo no kumenya kwikemurira ibibazo
Nyuma y’amezi atatu urubyiruko rwishyize hamwe rwo mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe ruhuguwe na JOC Rwanda , ubumenyi bahawe basanga bwarabagiriye akamaro gakomeye kuko bwabafashije kwishyira hamwe bakaba bizigama ndetse bakaba mu itsinda bise IMPARANIRA GUHIGA.
Mubyo uru rubyiruko rwahuguwe mo harimo : kumenya kwigira no kwikemurira ibibazo , kwihangira imirimo, uko imihigo itegurwa n’uko ishyirwa mubikorwa , uruhare rwabo nk’urubyiruko mu itegurwa ry’imihigo no kuyishyira mubikorwa , uburenganzira bwa muntu nibindi.
Uru rubyiruko ruvuga ko mbere y’amahugurwa bari batandukanye cyane haba mu mitekerereze ndetse no mubikorwa , nyuma yuko bahuguwe ngo bahuje ibitekerezo bishyira hamwe kugirango bahuze imbaraga zabo babashe kwiteza imbere.
Uretse gukora itsinda hamwe no kwizigama , uru rubyiruko rwanakoze imishinga itandukanye rwifuza gufashwamo n’inzego zitandukanye zaba iza leta , izigenga hamwe na JOC Rwanda yabahuguye kugira ngo bashobore kugera ku rwego rwo kwiteza imbere kuribo n’igihugu muri rusanjye.
Mubyifujwe n’uru rubyiruko ko rwaterwamo inkunga , harimo guhabwa ubutaka bagakora ikinamba , gufashwa gushyiraho itorero ry’ababyinnyi , guhabwa imipira yo gukinisha n’imyenda kugira ngo nk’urubyiruko bijye bibafasha guhurira mu mikino itandukanye.
Umuyobozi wa JOC Rwanda ishami ry’abakobwa ( JOCF ) , Xaverine Mukankubana wari uhagarariye JOC Rwanda ari nayo nyir’umushinga wo guhugura urubyiruko rutandukanye mu Rwanda , yabwiye urubyiruko ko intego bafite ari uguhugura no gufasha urubyiruko kugira imyumvire iri hejuru murwego rwo kwiteza imbere.
Mukankubana , avuga ko urubyiruko rugomba kumenya kwigira , kwishakira ibisubizo , kumenya uruhare rufite mu iterambere ry’igihugu , guharanira inyungu rusanjye , gukorera hamwe , gukorera mu mucyo , kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mubikorwa ry’imihigo , kwitabira umuganda hamwe n’ibindi bikorwa byose by’ubuyobozi.
Bimwe mubyagaragaye nk’imbogamizi zitera ubushomeri murubyiruko byanatumye JOC Rwanda ihaguruka ngo igire uruhare mu gufasha igihugu gushaka ibisubizo harimo : imyumvire , kutishyira hamwe , gusuzugura akazi , ubunebwe , gutega amaboko ababyeyi , kubura igishoro, kutigirira icyizere…
Umuyobozi wa JOCF Rwanda yemereye uru rubyiruko bimwe mubyo rwasabye birimo ; ingendo shuri , amahugurwa hamwe n’ibindi byose bazashobora ndetse ababwira ko nibaba bashyize hamwe ntakizabananira.
Ku rwego rwa Leta , uwari uhagarariye umuyobozi w’umurenge wa gatore akaba anafite urubyiruko mu nshingano ze , yavuze ko nk’ubuyobozi biteguye gufasha urubyiruko mu bikorwa byose byarufasha kwiteza imbere ngo cyane ko urubyiruko arizo mbaraga z’iguhugu.
Ubuyobozi bwemereye uru rubyiruko inkunga yose ishoboka ndetse barusaba kwegera ubuyobozi bakicara bagashaka ibisubizo byose by’ibibazo rufite kugirango rube umusemburo w’ibyiza murundi rubyiruko.