Kamonyi :Imwe mu miryango itabanye neza yahuguriwe kubana mu mahoro
Imiryango isaga cumi n’itanu yo mu Karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda ifitanye amakimbirane yagiranye umwiherero w’umunsi umwe n’ubuyobozi butandukanye bwa Leta kuva mu Karere kugera k’urwego rw’Umurenge hagamijwe gushaka umuti watuma amahoro ,urukundo bigaruka .
Uyu mwiherero watazwemo ibiganiro bitandukanye n’abayobozi bawitabiriye , abaturage nabo bahabwa umwanya wo kubaza no kugaragaza ibitagenda mu muryango ari byo bibyara ibibazo by’amakimbirane ya hatonahato akunze kugaragara aho ndetse imwe mu miryango usanga biyigeza ku bwicanyi aho usanga abagore biyicira abagabo cyangwa se abagabo bakica abagore babo nkuko byagiye bigaragara mu minsi ishize.
Ibiganiro byose byatanzwe byagarutse ku makimbirane ndetse n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo ,aho ari abagabo , abagore bose bitanye bamwana ariko abagore nibo bashyizwe mu majwi cyane mugukorera abagabo ihohoterwa cyaneko mu kwezi gushize kwa munani mu cyumweru kimwe gusa imiryango ibiri abagore bishe abagabo babo biturutse kuri aya makimbirane agaragara mu muryango.
Bimwe mu bibazo byagaragajwe bitera aya makimbirane harimo ibishingiye k’Urukundo rudahari mu muryango ,k’ubusinzi , imitungo , kutoroherana murugo , Guhozanya kunkeke hagati y’abashakanye hamwe n’ibindi bitandukanye byagaragajwe nk’inzitizi zitera amakimbirane n’ihohoterwa rigeza no kukwicana .
Ihohoterwa rishingiye kugitsina ,irishingiye k’Umutungo , irishingiye ku guhozanya kunkenke mu bashakanye ni ingero zitandukanye z’amoko y’ihohoterwa uwari uhagarariye Polisi mu murenge wa Runda yatanzemo ibiganiro kumiryango yari yitabiriye uyu mwiherero aho kandi nyuma yo kubaganirira kuri ayo moko y’ihohoterwa yanagarutse kungaruka zitandukanye bigira hamwe n’ibihano biteganywa n’amategeko.
Abaturage baganiriye n’Intyoza.com bagarutse cyane ku kwitanabamwana hagati y’abagabo n’abagore ,gusa bagahuriza ku kuba abagore bamwe muri iyi minsi baradohotse kuguha abagabo babo agaciro ndetse kandi kimwe mubyagaragaye gikomeye ni uko imwe mu miryango yifuzaga gatanya ngo kuko itagishoboye kwihanganirana.
Hagendewe ku ngero zigihe gito gishize abagore babiri bo muri uyu murenge wa Runda bishe abagabo babo ,bamwe mubagore bavuga ko ibyabaye ari amahano ko bitagakwiye ko umugore ubwe yigira umupfakazi ko aho kugira ngo amakimbirane agere ku kwicana birutwa no gutandukana umwe agakomeza inzira ashaka bitagombye kugeza aho umwe avutsa mugenzi we ubuzima cyangwa se ngo ateze izindi ngorane umuryango.
Goreti Murekatete Umukozi w’akarere ka Kamonyi ushinzwe imiyoborere myiza aganira n’Intyoza.com yavuzeko icyo nk’ubuyobozi bari gukora ari ubukangurambaga bugamije kwigisha cyane abaturage hagamijwe gukumira no kurinda amakimbirane mu ngo amahoro ,urukundo n’ituze bikaba aribyo biranga umuryango Nyarwanda.
Icyagaragaye baba abagabo n’abagore bahuriyeho bose ni uko nta mwanya bajya bagira mu muryango wo kuganira kubibazo by’umuryango bitandukanye ,arinabyo bavuga ko biba intandaro yabyinshi bibatanya kuko baba batagize igihe cyo kwicara ngobaganire, bashake ibisubizo by’ibibazo biba byugarije urugo cyangwa se ngo banaganire ku byiza byateza umuryango imbere.