Kamonyi : Kubwa CARSA bashoboye kubabarira ababiciye.
Nyuma yo kwakira inyigisho zibakangurira kubabarira n’abandi gusaba imbabazi bakoze itsinda bise iry’ubumwe n’ubwiyunge rya Mukinga.
Itsinda ry’abagabo n’abagore bagera kuri 20 bo mukagari ka mukinga umurenge wa nyamiyaga akarere ka Kamonyi rigizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ndetse n’ababiciye ubu babanye mu mahoro.
Nyuma yo kwigishwa ndetse bagahugurirwa gusaba no gutanga imbabazi ku mpande zombi , ubu aba baturage bahamya ko babanye neza mu mahoro aho barahurirana , basabana amazi , batumirana bagakora n’ibindi bikorwa byinshi byiza byo kwiteza imbere bari hamwe.
Ibi byose ngo babikesha CARSA( umuryango wa gikirisitu ugamije ubwiyunge no gufasha abatishoboye ) yabasanze ikabaha ubufasha ,ikabigisha gusaba no gutanga imbabazi bashingiye ku ijambo ry’Imana risaba kubabarira .
Mukangiriye Brigitte yasigaye wenyine mu muryango nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 , avuga ko nubwo bitari byoroshye kuri we ndetse benshi batabasha kubyumva yabashije kubabarira uwamwiciye umuryango agatuma aba impfubyi .
Mukangiriye avuga ko nubwo ari impfubyi ngo umutima we urakeye kuko yabashije kubabarira uwamwiciye akamugira impfubyi agira ati “ CARSA yaradusannye tuba umwe ubu ntawukikeka undi , iyo hari ubushera turasangira iyo hari ubukwe turahura ubukwe tukabukorana nanjye iwanjye nagira icyo nkoresha nkamutumaho nadwara akandwaza cyangwa se akaza kureba ko ndwaye tubanye neza rwose ntakibazo “.
Ntasibo Anastase ni uwakoze Jenoside , avuga ko nubwo bari barasabye imbabazi bakazihabwa leta ikabarekura bari bafite ikibazo , bafite urwikekwe badashobora gusuhuzanya ngo ariko CARSA imaze kubahugura urwikekwe rwarashize ubu ngo basasa inzobe bagafashanya muri byose.
Anastase agira ati “ kugeza magingo aya nk’urugero njyewe nitanzeho uwo niciye nahemukiye , abana be baza hano abanjye bajyayo , ndarwara akansura ararwara nkamusura hagati yanjye nawe ntakibazo kandi na bagenzi banjye ni uko bimeze”.
Mu myaka igera kuri itatu abagize iri tsinda bamaze kwiteza imbere babikesheje CARSA ndetse no kwishyira hamwe kuko bahawe amahugurwa bagahabwa inka bise inka y’ubumwe n’ubwiyunge aho baziturinana uko ibyaye , bafite ubworozi bw’amatungo magufi , ikigega bahuriyeho kirimo amafaranga atari make bakaba bamaze kubyara irindi tsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge ry’abantu 20.