Iterambere mu karere ka Kamonyi ntirisiga abashoramari inyuma
Akarere ka kamonyi ni akarere kari kwaguka cyane mu iterambere byaba mu miturire no mubashora imari.
Umuyobozi w’akarere ka kamonyi Rutsinga jaques aganira n’intyoza.com ,avuga ko iterambere ry’akarere ririmo ryihuta ko kandi byose bishingiye ahanini ku bikorwa remezo cyane nk’amashanyarazi avuga ko yahinduye byinshi mu karere .
Meya Rutsinga avuga ko mbere impamvu umuvuduko utari munini byaterwaga nuko hari ibyibanze batari bafite , nyuma yo kubona amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo ngo bakaba baranagennye kandi bakanoza uburyo bw’imiturire no gushishikariza abashoramari gushora imari muri Kamonyi.
Meya Rutsinga avuga kandi ko akarere kungutse cyane agira ati
iterambere ryariyongereye , ibikorwa remezo biraza , twagize abashoramari kandi turacyahamagara n’abandi ,abahinzi n’aborozi bacu babyungukiyemo kuko babonye abaguzi.
Umwe mubaturage b’aka karere waganiriye n’intyoza.com witwa Sibomana ,avuga ko kuba mu karere haragejejwemo ibikorwa remezo cyane umuriro byabakuye ahantu bikabageza ahandi kandi heza cyane , bagasirimuka , bakabona abashoramari benshi bakabaha akazi.
Uko abashoramari babona kamonyi y’ubu bitandukanye na mbere
Eric Rugwizangoga ni umwe mu bashoramari ba kamonyi akaba anahavuka , yahisemo gushora imari ye muri aka karere avukamo ngo kuko yabonaga ko nyuma y’uko iterambere rigeze aho avuka yumvise nawe hari umusanzu yatanga mu kuhateza imbere.
Eric , yashinze Bar na Resto yitwa IWACU WAKAVILLAGE mu murenge wa Gacurabwenge muri santere ya kamonyi aho avuga ko kugira igikorwa cyiza nk’icyo yakoze ndetse n’ibindi ateganya aho avuka ngo kuriwe ni amahirwe avuga ko anakesha ubuyobozi bwiza bwa leta.
Uretse kuba Eric avuga ko abashaka kurya , kunywa no kwidagadura , kuhakorera inama n’ibindi bazajya bahabona icyo bashaka , anavuga ko yazanye itafari rye muguteza imbere aho avuka aho agira ati
ibikoresho byinshi mubyo nkenera mbigura hano amafaranga ajya mu baturage ,abakozi nkoresha abenshi ni abaha bivuga ko ifaranga risanga imiryango yabo.
Eric kubwe ngo hari n’ibindi byiza byinshi ateganya kandi byose bigamije guteza imbere ku ivuko rye.
Reba ku mafoto bimwe mu bice bya Bar na Restaurent IWACU WAKAVILLAGE :
[maxgallery id=”549″]