Barasaba italiki ya vuba yo kugirango bitorere perezida Kagame Paul
Abaturage bo mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi barasaba bakomeje guhabwa italiki ya vuba ngo bitorere perezida.
Ibi byavuzwe kandi bisabwa n’abaturage bo mu murenge wa Nyarubaka ubwo basurwaga n’abayobozi b’akarere ka Kamonyi barimo umuyobozi w’aka karere hamwe n’izindi nzego zitandukanye mu cyumweru kiswe icy’imiyoborere kuwa 24 ugushyingo 2015.
Mu kiganiro n’abaturage , umuyobozi w’akarere ka kamonyi Jacques Rutsinga ubwo yaganiraga n’abaturage ku imiyoborere na serivisi abaturage bahabwa ,abato n’abakuru cyane abakecuru n’abasaza basabye ko icyo ubu bashaka kumva ari italiki y’itora.
Abaturage badaciye ku ruhande basabye meya w’akarere ka kamonyi Rutsinga Jacques ko yababariza italiki y’itora kuko bo ubwabo biteguye kwitorera umukuru w’igihugu ngo kuko ariyo mpamvu basabye ko ingingo y’ 101 ihindurwa bakitorera bijyanye n’uwo bashaka nuko bashaka.
Alphonse Mari Habimana umwe mu baturage kandi watumwe nabo igihe basabaga ihindurwa ry’ingimgo y’ 101 yo mu itegeko nshinga yavugaga kuri manda y’umukuru w’igihugu ,avuga ko na nubu basaba ko hakwihutishwa italiki y’itora.
Alphonse akomeza avuga ko bimwe mubyo bashingiraho bifuza ko Paul Kagame akomeza kubayobora birimo ko bafite byinshi bamukesha badatekereza ko hari undi wajyaga kubishobora ko kandi ntawundi bazi nta n’undi bategereje mugihe bakimufite.
Umurenge wa Nyarubaka bimwe mubyo wishimira abaturage bavuga bamaze kugezwaho babikesha Paul Kagame harimo ; VUP , amashuri yisumbuye batagiraga , kuba ubu bakora k’umuhanda wa kaburimbo , kuba ubu bafite amashanyarazi ,kuba ubu bafite aho abaturage bivuriza ,kuba ubu bafite isoko n’ibindi byiza batari barigeze kugira kuva mbere.
Musanabaganwa Pelagie , umuturage muri uyu murenge avuga ko nk’umugore abona ko hari byinshi bamaze kugeraho birimo guhabwa uburenganzira no kugira ijambo mubandi , gahunda ya gira inka ,umutekano , ubuzima bwiza ,uburinganire , ibikorwa by’amajyambere n’ibindi
Uretse kandi ibi byifuzo by’abaturage bifuza gutebutswa kw’italiki y’itora , bimwe mu bibazo . bari bafite byaganiriwe ho bishakirwa ibisubizo abaturage bagenda bishimye kandi banyuzwe no kuba ubuyobozi bubitayeho cyane mu kubafasha kubona ibisubizo by’ibibazo byabo.