Referendum ngo ntihagije bataritorera Perezida Kagame
Mbere y’uko italiki ya referendum igera 18 ukuboza 2015 , abanyakamonyi ngo bazaruhuka batoye perezida Kagame.
Ubwo bamwe mu ntumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basuraga imwe mu mirenge igize akarere ka Kamonyi irimo uwa Karama , Kayenzi na Kayumbu , abaturage b’iyi mirenge hamwe n’abandi bayikikije bagaragaje ko bazaruhuka bamaze gutora Perezida Kagame.
Depite Cecile Murumunawabo intumwa ya rubanda , ubwo yafataga ijambo aganira n’abaturage yatangiye ababaza niba berekwa kuko ngo basanze ubutumwa abaturage bari bafite ku byapa bujyanye n’icyari kizanye izi ntumwa .
Depite Murumunawabo yakomeje kandi abwira abaturage ko kuri bo nk’intumwa z’abaturage bakoze ibyo basabwaga ubwo bashyiraga mu bikorwa ibyifuzo byabo , ibyo abaturage babatumye ndetse anongeraho ko ibisigaye ari uruhare rwabo mu kwerekana ko imvugo y’ibyo basabye ariko kuri kwabo.
Depite Uwamaliya Devota yunga mu rya mugenzi we wari umaze kuganira n’abaturage , yabwiye abaturage ko inzitizi basabaga ko zakurwa mu ngingo ya 101 zose zakuwe mo bityo bakaba basabwa kugaragaza ko bahagaze kubyo basabye babigaragariza mu matora ateganijwe.
Uretse kubabwira ku ngingo ya 101 ari nayo ahanini abaturage basabaga ko yahindurwa mu itegeko nshinga bityo Perezida kagame akemererwa gukomeza kuyobora nkuko bagaragaje ko bamushaka , Depite Uwamaliya yanabaganiriye kuzindi ngingo zo mu itegeko nshinga zahinduwe zirimo manda z’abasenateri , abayoboye urukiko rw’ikirenga n’izindi.
Usabimana Augustin umuturage w’imyaka isaga 83 y’amavuko wo mu murenge wa Karama,akagari ka Muganza ubwo yaganiraga n’intyoza.com , yatangaje ko kujya muri referendum kuri bo ari ugushimangira ibyo basabye.
Agira ati “ referendum nk’abaturage turarangiza umuhango dutora Yego aho izakurikirwa no kwitorera Kagame twifuza kandi dusaba ko byakwihutishwa kuko tuzaruhuka tumaze ku mutora kuko nta wundi dushaka “.
Mukaruhumuriza Laburensiya , umuturage wari witabiriye ibiganiro by’intumwa za rubanda yatangarije intyoza.com ko nk’abagore bitewe n’ibyiza bakesha Kagame biteguye gutora yego bakemeza ibyo basabye bityo bikabahesha kuzitorera uwo bashaka ariwe Paul Kagame ngo kuko babona ko ntawundi bakeneye atari we.
Munyaneza Theogene