• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/06/26
Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO
22/06/26
Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha
22/06/26
Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo
22/06/26
Kamonyi-Kwibuka32: Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro cyane ko nta wundi bafite ubibakorera-Guverineri Kayitesi

Nyamagabe: Hafashwe ingamba mu kubungabunga umutekano

Umwanditsi
November 1, 2016

Abayobozi b’inzego z’umutekano n’ab’inzego z’ibanze mu karere ka Nyamagabe bafashe ingamba zo kubungabunga no gusigasira umutekano bafatanya gukumira icyawuhungabanya.

Umwanzuro ugendanye n’izi ngamba, bawufatiye mu Nama y’Umutekano yateranye ku wa 31 Ukwakira 2016, ikaba yarayobowe n’Umuyobozi w’aka karere, Philbert Mugisha.

Mu bayitabiriye harimo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) François Segakware wababwiye uko umutekano wifashe, ibyaha biza ku isonga n’uko byakumirwa.

Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye, Umuyobozi w’aka karere yagize ati:”Umutekano muri rusange umeze neza, ariko n’ubwo bimeze bityo; tugomba gukumira ibyaha byakozwe hirya no hino. Turasabwa gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi, gutanga amakuru ku gihe no kwitabira ibikorwa by’iterambere na gahunda za Leta”.

Yasabye abo bayobozi kugenzura ko amarondo akorwa neza, no kwegera abo bayobora kuko ari bo batanga amakuru atuma ibyaha bikumirwa no gufata ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.

SP Segakware, yabwiye abari muri iyo nama ko kwenga, gutunda no kunywa inzoga zitemewe biri mu byaha biza ku isonga, kandi ko abanywi bazo bakora ibikorwa bihungabanya ituze rya rubanda birimo gukubita no gukomeretsa.

Yagize ati:”Ibyaha byinshi bikorwa n’abanyoye ibiyobyabwege. Buri wese arasabwa rero kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo atanga amakuru y’ababikora, kandi ndahamya ndashidikanya ko nidufatanya nta kabuza tuzabica”.

Yongeyeho ko mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe harimo gukora icyegeranyo cy’ahantu hakunze kubera ibyaha byinshi kugira ngo hitabweho ku buryo bw’umwihariko.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo gukangurira urubyiruko kuba abanyamuryango b’Ihuriro rya bagenzi babo b’abakorerabushake mu kubungabunga umutekano kuko bagira uruhare runini mu gukumira ibyaha.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5985 Posts

Politiki

4232 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1058 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga