• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/08/26
Kamonyi/CNF: Abagore barishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu murongo w’Ubukene
21/08/26
Kamonyi-Bwirabo: Ruhurura yashyiraga ubuzima bw’abaturage mu kaga irimo kubakwa
21/08/26
Kamonyi-Nyamiyaga: Umusore w’imyaka 21 y’amavuko yasanzwe amanitse mu giti cya Avoka
21/08/26
Uzagaragara wese ko yagize uruhare muri ibi bintu nta kizatuma adakurikiranwa-Dr Murangira B. Thierry/RIB

Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Umwanditsi
June 18, 2026

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ikomeje ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage, by’umwihariko urubyiruko, kugira uruhare mu kwirinda no gukumira ibyaha. Mu Karere ka Ruhango, urubyiruko rw’abakorerabushake n’abakoresha umuhanda basobanuriwe uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SSP B. Kagenza, yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara cyane mu rubyiruko birimo Ikoreshwa n’Icuruzwa ry’Ibiyobyabwenge, Ubujura, Urugomo, Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Gukubita no Gukomeretsa, n’ibindi.

Yasabye urubyiruko gufatanya n’inzego z’umutekano mu gutahura ibyaha no gutanga amakuru ku gihe. Ati“ Hari igihe bamwe mu rubyiruko bishora mu byaha batatekereje ku ngaruka zabyo. Turabasaba gutekereza ku ngaruka icyaha gishobora kubagiraho bo ubwabo ndetse no ku muryango nyarwanda”.

Muri ubu bukangurambaga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko kumenya amateka y’u Rwanda ari imwe mu ntwaro zikomeye zafasha urubyiruko kwirinda ibyaha.

Yagize ati“ Iyo urubyiruko rusobanukiwe Amateka y’Igihugu cyarwo, rubasha kumenya aho Igihugu cyavuye n’aho kigana. Ibyo, birufasha gufata ibyemezo byiza no kwirinda ibikorwa bibi bimakaza indangagaciro na kirazira”.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye ubu bukangurambaga bavuga ko kumenya Amateka bibafasha kudashukwa n’ababashora mu bikorwa bibi.

Jean Luc Iragena, umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake, yagize ati“ Nk’urubyiruko tugomba guharanira kwirinda no gukumira ibyaha twubakiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda”.

Tuyambaze Joffrey nawe ati“ Urubyiruko dukwiye kwirinda ibishuko bidushora mu biyobyabwenge n’urugomo, ahubwo tugashyira imbere ibikorwa byubaka Igihugu”.

Niyirora Naomie nawe ati’’ Ubumenyi ku mateka y’u Rwanda budufasha gutandukanya icyiza n’ikibi, bityo tukirinda icyatwangiriza ejo hazaza”.Okay g

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Alphonsine Mukangenzi, yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo byugarije abaturage no kubaka iterambere rirambye.

Ati“ Iyo urubyiruko rwiyumvamo gukunda Igihugu no gusobanukirwa Amateka yarwo, rubasha kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abaturage no gukumira ibyaha mbere y’uko biba”.

Muri ubu bukangurambaga, Polisi ndetse n’inzego z’Ubuyobozi mu karere ka Ruhango basanga kubaka Urubyiruko rufite Amateka, Indangagaciro n’Umuco wo gutangira Amakuru ku gihe ari imwe mu nkingi zikomeye zo kubungabunga Umutekano n’Iterambere ry’u Rwanda.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6018 Posts

Politiki

4264 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1072 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga