Kamonyi-Kwibuka32: Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro cyane ko nta wundi bafite ubibakorera-Guverineri Kayitesi
Alice Kayitesi, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yibukije Abanyakamonyi by’umwihariko abaje kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rw’Akerere rwa Bunyonga ruherereye mu Murenge wa Karama ahibutswe Imiryango 624 yazimye, ko kubibuka ari ukubasubiza agaciro bambuwe ndetse no gutuma Amateka yabo atibagirana cyane ko nta wundi bafite wo kubibakorera.
Guverineri Kayitesi, yabwiye abaje Kwibuka ati“ Uyu munsi twahuriye hano kugira ngo twibuke Imiryango yazimye burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ndashimira abaje kwifatanya natwe mwese kugira ngo twongere kubasubiza agaciro cyane ko nta wundi wo mu muryango wabo wasigaye ngo ajye abibakorera”.
Avuga ku kwibuka Imiryango yazimye, yagize ati“ Kwibuka Imiryango yazimye ni no kwibuka Indangagaciro zabarangaga, uburyo twabanaga nabo, Urukundo bagiraga, Intego z’ubuzima bari bafite ndetse tukanibuka bamwe mu bari urungano rwacu uyu munsi tuba turi kumwe, dufatanya urugendo rw’Ubuzima no kubaka Igihugu muri rusange iyo baba bakiriho. Iyi miryango yazimye dufitanye igihango cyo guhora tuyibuka kuko nta wundi uhari wo kubibuka. Ni ngombwa rero kugira ngo tubasubize agaciro bambuwe ndetse n’amateka yabo ntazibagirane na rimwe tugihari”.
Guverineri Kayitesi, avuga kandi ko Amateka Igihugu cyanyuzemo atanga umukoro ukomeye cyane kuri buri wese wo gushimangira Indangagaciro zo Gukundana, Gufashanya no Kurinda ibyagezweho mu bufatanye bwa buri wese. Asaba buri wese gufata Umukoro wo guhora yisuzuma akumva niba koko izo ndangagaciro zimurimo kandi nawe azikurikiza, ariko n’uzijya ku ruhande akibutswa ko bihanwa n’amategeko.
Agira kandi ati“ Ubumwe bwacu ni Amahitamo twahisemo nk’Abanyarwanda, tugomba gukomeza kubusigasira cyangwa se tugafatanyiriza hamwe kurwanya icyabuhungabanya icyo aricyo cyose kubera ko tuzi neza Ingaruka Amateka mabi yatugizeho”.
Yagize kandi ati“ Jenoside yaturutse ku butegetsi bubi bwaranze iki Gihugu cyacu mbere ya Jenoside bwimakaje Politike y’urwango n’amacakubiri byo gutanya Abanyarwanda byagejeje Igihugu cyacu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abarenga Miliyoni baricwa ndetse n’imiryango myinshi irazima burundu”. Akomeza avuga ko Amateka agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda aribwo bwicanyi ndengakamere u Rwanda rwagize mu mateka yarwo.
Yagize kandi ati“ Nubwo twishimira intambwe imaze guterwa mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, haracyari ibikorwa bigayitse bishaka kudusubiza inyuma. Ibyo bikorwa birimo; Amagambo, Ibikorwa bibi birimo Ingengabitekerezo ya Jenoside, guhohotera abayirokotse, Ibikorwa bigamije guhakana no gupfobya Jenoside, Guhisha amakuru y’ahari imibiri y’abayizize n’ibindi bikorwa byinshi bigenda bikwirakwizwa hirya no hino, yaba mu baturage bacu, yaba mu bakiri bato batanabaye muri aya mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko byinshi byibanda cyane ku mbuga nkoranyambaga”.
Yasabye buri wese waje Kwibuka ndetse n’abandi aho bari hose ko bakwiye kubyamagana, kutifatanya n’ababirimo no gutanga amakuru ku wabigaragarwaho wese kugira ngo agororwe, agarurwe mu muryango Nyarwanda atararenga umurongo.
Guverineri Alice Kayitesi, avuga ko nubwo u Rwanda rwagize abayobozi babi b’ibigwari bahekuye Igihugu bakica abo bagombaga kurengera kugera n’aho imiryango myinshi izima burundu, ku rundi ruhande ngo u Rwanda n’Abanyarwanda bishimira ko u Rwanda rwibarutse intwari/INKOTANYI, ari nabo bahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Mu kwibuka Imiryango yazimye burundu mu karere ka Kamonyi uko ari 624 aho yari igizwe n’abantu barenga 3100, aha ku Rwibutso rwa Bunyonga hanashyinguwe mu cyubahiro Imibiri 4 yabonetse, irimo 3 yabonetse mu Murenge wa Kayumbu ndetse n’undi umwe wabonetse mu Murenge wa Karama.
Kwibuka imiryango yazimye ni igikorwa kigamije guha icyubahiro Abatutsi bishwe mu Jenoside yabakorewe, ariko kandi bikaba binagamije gusigasira Amateka yabo kugira ngo batazibagirana burundu cyangwa se ayo mateka akibagirana. Kugeza ubu mu Rwanda, habarurwa imiryango isaga 15,593 yishwe ikazima burundu. Kubarura no kumenya indi miryango yaba yarazimye ni igikorwa gikomeza nkuko Ibuka ibitangaza.






























Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.