• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/07/26
Abanyamakuru barasabwa kutitandukanya n’Ubunyamwuga
24/07/26
Kamonyi: Urutonde rw’Amazina y’abantu 9 bapfiriye mu mpanuka ndetse na 13 bayikomerekeyemo
24/07/26
Ibyapa byo mu muhanda si Imitako yo ku nkingi-ACP Boniface Rutikanga
24/07/26
Kamonyi-Musambira: Impanuka y’Ikamyo na Minibisi yaguyemo abantu 9 hakomereka 12

Abanyamakuru barasabwa kutitandukanya n’Ubunyamwuga

Umwanditsi
July 24, 2026

Mu mahugurwa y’iminsi 3 agamije kongerera Ubumenyi Abanyamakuru ku gutara, Gutunganya no gutangaza inkuru z’Ibyaha(Crime Reporting), yateguwe n’Umushinga Rwanda Media Program, uterwa inkunga na FOJO Media institute aho ashyirwa mu bikorwa na AFRI Media Ltd, Abayitabiriye barasabwa gukomeza Ubunyamwuga haba mu bigo by’Itangazamakuru bakorera ndetse no ku mbuga nkoranyambaga(Social Media), zaba izabo bwite ndetse n’izabandi bakoresha. Basabwe kwirinda icyo aricyo cyose cyatuma bagaragara mu masura 2 atandukanye.

Muri aya mahugurwa, Abanyamakuru bagaragarijwe ko hari bamwe usanga uko bigaragaza mu bitangazamakuru bakorera, bitandukana cyane n’uko bigaragaza iyo bari ku mbuga nkoranyambaga nka; YouTube, Facebook, Instagram, X n’izindi.

Me Jean Paul Ibambe, Umunyamategeko akaba n’umwe mu bahuguye Abanyamakuru, yababwiye ko hari bamwe mu banyamakuru bigaragaza nk’Abanyamakuru b’Umwuga mu gihe bari ku bitangazamakuru bakorera, ariko bagera ku mbuga nkoranyambaga ugasanga bigaragaje mu yindi sura. Ati” Abanyamakuru basabwa Ubunyamwuga haba mu bitangazamakuru bakorera, haba no ku mbuga nkoranyambaga(Social Media). Basabwa kutitandukanya n’Ubunyamwuga“.

Akomeza ati” Usanga Umunyamakuru wahawe ikarita Y’Itangazamakuru( Press Card) aza mu gitangazamakuru akorera ashaka Protection( Ubwirinzi) hanyuma akajya ku mbuga nkoranyambaga (Social Media) gushakirayo amafaranga atitaye ku bunyamwuga“.

Me Ibambe, ahamya ko imikorere iteye ityo ku munyamakuru iteza urujijo ku bamukurikira, ituma kandi nawe ubwe yitakariza icyizere ku bamukurikira kuko abigaragariza mu buryo butandukanye, aho usanga hamwe agaragara nk’Umunyamwuga ahandi akigaragaza ukundi. Ahamya ko ibyo byica ubunyamwuga, biwutesha agaciro ndetse bikagatesha n’Umunyamakuru ubwe.

Me Jean Paul Ibambe, yasabye Abanyamakuru guhora bazirikana ko bahamagariwe kuba Abanyamakuru b’Umwuga, gutangaza amakuru afitiye gihamya kandi y’ukuri atagize aho abogamira.

Yibukije kandi ko Umunyamakuru atari; Umugenzacyaha, atari Umushinjacyaha, ko atari Umucamanza, ndetse ko atahamagariwe kurangiza imanza, ko ahubwo akazi k’Umunyamakuru ari Ugutara, Gutunganya no Gutangaza Inkuru kinyamwuga.

Muri aya mahugurwa agamije kongerera Ubumenyi Abanyamakuru ku gutara no gutangaza inkuru z’Ibyaha, Abanyamakuru bibukijwe ko mu gukora izi nkuru haba hagenderewe cyane ku gufasha abaturage kumva no kumenya ukuri, Ukubazwa inshingano ku bo bireba, Kugaragaza ikibazo, Kwigisha Sosiyeti, Kurwanya no gukumira Ibyaha, Kuzamura Imyumvire icyizere cy’Abaturage mu nzego z’Ubutabera.
Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

6004 Posts

Politiki

4250 Posts

Ubuhinzi

155 Posts

Ubukungu

1063 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

162 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga