Kamonyi-Mugina: Ukekwaho kwica umuntu akamuta mu myumbati yatawe muri yombi na Polisi
Dusabane Eric w’imyaka 19 y’amavuko ukekwaho kwica Byabarusara Faustin w’imyaka 40 y’amavuko amuteye icyuma mu ijosi akamuta mu myumbati hafi n’inzira mu Mudugudu wa Cyeru, Akagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina ho mu karere ka Kamonyi yatawe muri yombi na Polisi. Si we gusa ukekwa mu kwica nyakwigendera kuko hari na mugenzi we wafashwe mbere ye.
Amakuru mpamo agera ku intyoza.com aturuka mu Mayaga(Mugina Sector), aravuga ko abantu babiri bakekwaho kwica uwitwa Byabarusara Faustin bamutegeye mu nzira bakamwica bamuteye icyuma mu ijosi bose bamaze gutabwa muri yombi na Polisi.
Amakuru y’urupfu rwa Byabarusara Faustin, yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 25 Nyakanga 2024 ubwo umurambo we wasangwaga mu myumbati iri hafi y’inzira y’aho yiciwe bigaragara ko yatewe icyuma mu ijosi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko babiri bakekwaho ubu bwicanyi bose bamaze gutabwa muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi.
SP Emmanuel, yabwiye umunyamakuru ko abatawe muri yombi ari uwitwa Dusabane Eric w’imyaka 19 y’amavuko ukekwaho gufatanya na Kwigira Isae w’imyaka 44 y’amavuko.
Avuga kandi ko uyu Kwigira Isae, hakiboneka umurambo wa Byabarusara Faustin yahise atabwa muri yombi kuko yari mubanugwanugwaga n’Abaturage. Agifatwa yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gacurabwenge, mu gihe uyu Dusabane Eric wafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina.
SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko Iperereza kuri aba bombi bakekwaho kwica Byabarusara Faustin rikomeje.
Soma hano inkuru yabanje ubwo habonekaga umurambo wa Byabarusara Faustin;Kamonyi-Mugina: Umugabo w’imyaka 40 yasanzwe mu myumbati yishwe asa n’uwakaswe ijosi
Andi makuru intyoza.com ikesha bamwe mu baturage ba Cyeru ni uko igihe uyu wafashwe ku ikubitiro hakiboneka umurambo ngo yemeraga ko aribo bishe Byabarusara Faustin bamutegeye mu nzira ataha ngo bapfa amafaranga bavuga ko yari abarimo. Amakuru kandi avuga ko uyu Dusabane Eric hari undi muntu ashobora kuba yarigeze kwica, akaba yahoraga yihishahisha ku buryo na Nyina umubyara ngo yahoranaga ubwoba ko isaha iyo ariyo yose nawe yamwica.
intyoza