• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/04/26
Abapadiri ba Diyoseze Kabgayi begukanye ibikombe 2 muri 3 bahataniraga n’aba Diyoseze ya Ruhengeri
22/04/26
Rukoma-Kwibuka32: Kwibuka ni umwanya ukomeye wo kwigira ku mateka kugira ngo turinde ejo hazaza h’Igihugu cyacu-Depite Prisca Uwamahoro
22/04/26
Runda-Kwibuka32: Inkotanyi ni Ubuzima, tuzahora dushimira Umutima w’Urukundo n’Ubwitange-Depite Nyabyenda Damien
22/04/26
Rugalika-Kwibuka32: Dufite Umutima wuzuye Icyizere n’Imbaraga zo gukomeza kubaho-Benedata Zacharie

Abapadiri ba Diyoseze Kabgayi begukanye ibikombe 2 muri 3 bahataniraga n’aba Diyoseze ya Ruhengeri

Umwanditsi
April 22, 2026

Abapadiri babarizwa muri Diyoseze ya Kabgayi kuri uyu wa 20 Mata 2026 bari kumwe n’Umwepisikopi wabo, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, basuye Abapadiri babarizwa muri Diyoseze ya Ruhengeri bari kumwe n’umushumba w’iyi Diyoseze, Musenyeri Vincent Harolimana. Bakinnye imikino itatu ariyo; Basketball, Volleyball hamwe n’Umupira w’Amaguru. Buri mukino wari wateguriwe Igikombe cyawo. Imikino yasojwe Kabgayi ikuye ibikombe 2 mu Ruhengeri, hasigarayo 1.

Abapadiri ba Diyoseze ya Kabgayi bari kumwe n’Umwepisikopi w’iyi Diyoseze, Musenyeri Ntivuguruzwa Balthazar, bakigera mu Ruhengeri babanje kwakirirwa muri imwe muri Hotel batamazemo umwanya munini kuko bahise bahava berekeza muri Paruwase Katedarali Umubyeyi wa Fatima, ahabereye Isengesho ryabanjirije imikino yahuje aba bihaye Imana. Isengesho ryayobowe n’Umwepisikopi wa Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana ari kumwe na mugenzi we wa Diyoseze ya Kabgayi.

Nyuma y’Isengesho, amakipe n’abayaherekeje barimo n’abafana, berekeje ku bibuga bya Ines Ruhengeri batana mu mitwe, aho mu mukino wabimburiye indi yose ariwo BasketBall wasojwe Abapadiri ba Diyoseze ya Kabgayi batsinze nta kubabarira aba Diyoseze ya Ruhengeri amanota 45-14.

Nyuma y’uyu mukino wa BasketBall, hakurikiyeho Umukino wa VolleyBall, aho uyu nawo wasojwe bitagendekeye neza Abapadiri ba Diyoseze ya Ruhengeri kuko ho, Abapadiri ba Diyoseze ya Kabgayi babakubise nta mpuhwe, Amaseti 2-0.

Intsinzi ebyiri zari zimaze kubonwa n’Abapadiri ba Diyoseze ya Kabgayi, zatumye bajya gutangira Umukino wa Gatatu w’Umupira w’Amaguru, FootBall biyumva nk’abanyembaraga, nk’abagomba gutahana ibikombe byose uko ari bitatu ariko ngo inzira ntibwira umugenzi, amashagaga batangiranye bahabya bagenzi babo, yaje gukendera, Umukino batangiye batsinda ibitego bibiri, usozwa intsinzi yegukanywe n’Abapadiri ba Diyoseze ya Ruhengeri ku bitego 3-2.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yabwiye intyoza.com ko uru rugendo bagiriye muri Diyoseze ya Ruhengeri rutareberwa gusa mu gusura no kumenyana, ahubwo ari no muri gahunda y’Iyogezabutumwa binyuze mu mikino itandukanye bakinnye.

Yagize kandi ati“ Ino mikino ifite igisobanuro gikomeye!. Mbere na mbere ni ugukuza ubuvandimwe hagati y’Abasaseridoti, Gusabana!. Ikindi buriya barimo no gukora Igikorwa cy’Iyamamazabutumwa. Kwamamaza Ubutumwa ntabwo ari ukuvuga gusa, ntabwo ari uguhimbaza Riturijiya gusa, ariko n’ibi bikorwa by’ubuvandimwe, by’ubusabane cyane cyane hagati y’Abasaseridoti bashinzwe by’umwihariko ubutumwa mu kiriziya, ubu ng’ubu barimo kwamamaza Yezu Kirisitu n’Ingoma ye n’Ivanjiri ye y’Ubuvandimwe, y’Amahoro, y’Ubusabane, yo Gusangira”.

Akomeza avuga ko igikorwa nk’iki kibaha imbaraga bityo bakumva ko batari bonyine, ko bari mu butumwa hirya no hino, muri Paruwase, mu mashuri no mu yandi maserivise ya Diyoseze. Ati“ Iyo ahuye n’abandi yumva atari wenyine, yumva ubutumwa atari ubwe wenyine, ko abusangiye n’abandi kandi atari ubutumwa gusa bukorewe muri Diyoseze akoramo ubutumwa”. Ashimangira ko yaba imbaga iba yitabiriye kureba iyi mikino, yaba n’Abasaseridoti bose bahafashirizwa mu by’Umutumwa bwiza bwa Yezu Kirisitu.

Musenyeri Balthazar na mugenzi we, Musenyeri Vincent barimo kureba aho Abasaseredoti bakina.

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, ashimangira ko iyi mikino nubwo nta kirangaminsi cyihariye ifite, ariko ngo ni imikino izajya iba mu gihe n’ahantu hatandukanye bitewe n’umwanya Abasaseredoti bafite, atari mu mikino gusa ahubwo no mu bindi bikorwa bishobora kubahuza bagasabana, bagakora Iyogezabutumwa.

Musenyeri Vincent Harolimana, Uyobora Diyoseze ya Ruhengeri ari nayo yakiriye Kabgayi, avuga ko bashimishijwe n’uru rugendo rw’abavandimwe muri Kirisito Yezu, ariko kandi banafatanije Umurimo w’Iyogezabutumwa.

Uretse Gukina, Gusabana no gukora Iyogezabutumwa, avuga ko ibi binatuma Abasaseridoti bamenyana, bahura bakongera kuganira kuko ngo abenshi baba baherukana ku ntebe y’ishuri.

Yagize kandi ati“ Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri twishimiye kwakira Abasaseridoti ba Kabgayi muri iyi mikino nk’umwanya mwiza wo Kwidagadura no gushimangira Ubuvandimwe”. Avuga ko nkuko mu Kinyarwanda baca Umugani ko Ifuni ibagara Ubucuti ari Akarenge, nabo ngo mu gihe kitari cyera bazajya kubishyura.

Nyuma y’Imikino yose yakinwe ndetse n’itangwa ry’ibikombe, hakurikiyeho kujya gusangira, barishima, baratarama ndetse barisanzura mu bitekerezo, bagirwa Inama n’Impanuro ariko ikiruta ibindi, bahagurutse bemeranijwe ko bidatinze, ni bimara kunozwa Diyoseze ya Ruhengeri izasura iya Kabgayi bagakina, bagasabana, bagakora Iyogezabutumwa nkuko babisezeranye muri Kirisitu Yezu.

Mbere yo gutangira gukina Umupira w’Amaguru, habanje gufata Umunota wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5952 Posts

Politiki

4200 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga