Kamonyi-Musambira: Impanuka y’Ikamyo na Minibisi yaguyemo abantu 9 hakomereka 12
Ahagana ku I saa yine z’amanywa, kuri iki cyumweru cya Tariki 19 Nyakanga 2026, mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi, habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu 9 hakomereka 12. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, arasaba abakoresha Umuhanda by’umwihariko abashoferi kuzirikana ko bagendana ubuzima bwa benshi mu biganza byabo. Abasaba kwitwararika ku mategeko y’Umuhanda ariko kandi no kugira Umutima nama.
Rekangukunde Valens, Umuturage utuye neza imbere y’ahabereye iyi mpanuka mu Mudugudu wa Nyarutovu, hafi y’urusengero rw’Abayehova ugana ku ishuri rya ECOSE musambira, yabwiye intyoza.com ko iyi mpanuka ariwe wa mbere wayibonye ndetse agerageza gutabara no gutabaza kuko yabonaga bikomeye.
Yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ati“ Urebye kiriya gikamyo nicyo navuga ko kiri mu makosa kuko uko cyagendaga biteye ubwoba, wagira ngo cyari cyacitse Feri kuko n’umuhanda cyari cyawuzuye, ntaho Minibisi yari buhungire kuko imbere y’aho yari igeze hari haparitse imodoka yo mu bwoko bwa Parado”.
Akomeza ati“ Nari mvuye kwahira ubwatsi bw’Inka zanjye ngeze ku rubaraza iwanjye dore ng’aha ni ku muhanda, ngiye kumva numva ikamyo ikubita amahoni ituruka hariya ku bayehova, mba nshyize ubwatsi hasi ndebye mbona ikamyo irakonkoboka cyane yirukanya. Aha rero ku kuhanda hari haparitse imodoka yo mu bwoko bwa Parado, Tagisi yari igeze iruhande rwayo igihe igiye kugira ngo iyiceho, ikamyo yahise iyigonga bikomeye, nayo ihita igenda igwa hariya munsi y’umuhanda itangirwa na biriya biti”.
Uyu Rekangukunde Valens, avuga uburyo yahise atabara, ati“ Nahise nza ngeze aho ikamyo iguye mbona umushoferi w’iyi Kamyo arimo kuboroga( gutaka cyane). Nirutse nshaka ku mukuramo nsanga Vola yamufashe, ndwana no gushaka icyuma nca inyuma kuko ikirahure cyaho cyari cyamenetse, nca imigozi ifunze igitanda cy’intebe yicayeho, ndakurura nsubiza inyuma mbona kumukuramo na kigingi we”. 
Akomeza avuga ko akimara kubakuramo yagiye kureba kuri Tagisi, asanga Shoferi aryamye hasi, ariko mu modoka harimo bake bagihumeka, Akoma akaruru atabaza ngo hagire abaza bamufashe gutabara abagihumeka. Ati“ Twatabaye tubasha gukuramo abagihumeka bamwe banavuza induru batabaza. Njyewe mu modoka nakuyemo imirambo itanu ariko hasi hari abandi, bose hamwe bari icyenda(9)”.
ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemeza iby’iyi mpanuka, ahamya ko ari imwe mu mpanuka zikomeye. Yihanganisha abo mu miryango yabo ariko kandi anasaba abakoresha umuhanda by’umwihariko abashoferi b’ibinyabiziga kwitwararika mu muhanda, bakamenya ko batwaye ubuzima bw’abantu, ko ikosa rito rikozwe rishobora kwangiza byinshi.
Yabwiye intyoza.com ati“ Ni impanuka ya Hyace n’Ikamyo byagonganye. Turacyakurikirana ngo tumenye neza uko byagenze. Yakomerekeyemo abantu kugeza ubu tubara 12 n’abantu baburiyemo ubuzima icyenda(9). Abakomeretse, bamwe bajyanywe mu bitaro bya Kabgayi, abandi Remera Rukoma. Ubwo baragenda boherezwa ahisumbuye(Transfer) bitewe n’uburyo ibikomere byabo biri”.
Akomeza ati“ Ibivugwa n’abaturage ni byinshi ariko reka dutegereze iperereza kuko hari abavuga Umuvuduko, abandi bakavuga kudepasa nabi!, Ese ni ikibazo cya Mekanike?, Ibyo rero ni ibintu bigaragazwa n’iperereza”.
ACP Rutikanga, mu izina rya Polisi y’u Rwanda agira ati“ Ubutumwa nka Polisi y’u Rwanda dutanga bwa mbere ni ukwihanganisha abo mu miryango kuko birababaje. Ikindi, Umushoferi utwara abantu aba afite ubuzima bwabo mu biganza bye! Icyemezo kimwe afata mu isegonda gishobora guhindura ibintu bikaba byiza cyangwa bikaba bibi nk’ibyo tubonye. Umushoferi, akwiye kugira amahitamo meza ku cyemezo icyo aricyo cyose mu muhanda, agomba kugifata yabanje kugenzura, akareba, akitegereza akazirikana n’icyo amategeko y’umuhanda muri icyo gice ateganya, ariko na none si ukureba amategeko gusa, ahubwo n’icyo ijisho rimwereka. Hari ibyo amategeko ateganya ariko hari n’ibyo Umutima nama. Nk’umuntu uzi ubwenge agomba kureba nawe akitegereza, akabona gufata umwanzuro”.
ACP Boniface Rutikanga, ashimira cyane ubufatanye bukomeje kuranga Abaturage na Polisi, akibutsa ko ibyo bihamya ko bamaze kumva neza ko ubwo bufatanye ari ubugamije ineza ya buri wese kandi ko bukwiye gukomeza ndetse no mu bindi byose bakajya bihutira gutabara no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo aho babona havuka ibibazo bikumirwe hakiri kare. Ashimira Abaturage, Polisi yahagereye igihe itabajwe ndetse n’inzego z’Ubuzima n’undi wese watanze umusanzu we mu butabazi bwakozwe.

Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.