• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/04/26
Karama-Kwibuka32: Kuba muriho uyu munsi ni igihamya cy’uko umwijima utigeze uzimya Urumuri rwanyu-Zacharie/Ibuka
23/04/26
Karama-Kwibuka32: Iyo twaje Kwibuka tuba twaje guhamya amateka yacu nk’Abanyarwanda-Alice Kayitesi
23/04/26
Abapadiri ba Diyoseze Kabgayi begukanye ibikombe 2 muri 3 bahataniraga n’aba Diyoseze ya Ruhengeri
23/04/26
Rukoma-Kwibuka32: Kwibuka ni umwanya ukomeye wo kwigira ku mateka kugira ngo turinde ejo hazaza h’Igihugu cyacu-Depite Prisca Uwamahoro

Karama-Kwibuka32: Kuba muriho uyu munsi ni igihamya cy’uko umwijima utigeze uzimya Urumuri rwanyu-Zacharie/Ibuka

Umwanditsi
April 23, 2026

Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie, yahumurije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’Umwihariko abarokokeye ku gasozi ka Bibare ho muri Bunyonga n’ahandi ho mu Murenge wa Karama ya Kamonyi bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yibukije ko umubabaro bagize, Ibikomere n’Intimba basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, ko kuba bariho ari igihamya cy’uko uwo mwijima banyuzemo utazimije urumuri rwabo. Yagaragaje kandi bimwe mu bikwiye kwitabwaho mu kubungabunga Amateka.

Benedata Zacharie, yabwiye abaje Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko Abarokokeye I Bunyonga ati“ Twagira ngo tubabwire ngo ni MUKOMERE”. Yakomeje yibutsa ko baje Kwibuka no kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe bazira akarengane, ariko kandi ko baje no guherekeza mu cyubahiro imibiri yabonetse mu Murenge wa Karama na Kayumbu.

Yagize kandi ati“ Turashimira abarokokeye muri uno murenge by’umwihariko kuri kano gasozi katubikiye abacu. Banyuze mu icuraburindi no gutereranwa n’ubuyobozi bwariho icyo gihe. Ubutwari bwabo bwo kwirwanaho no kutamanika amaboko ni urugero dushingiraho uyu munsi. Kuba muriho uyu munsi, ni igihamya cy’uko Umwijima utigeze uzimya urumuri rwanyu. Mwerekanye ko umutima urinda ubugingo uruta intwaro zose”.

Yagaye uwo ariwe wese watereranye Abatutsi bicwaga, ashimira Ingabo za RPF-Inkotanyi zagobotse zigatabara, zigahagarika Jenoside, zikabohora Igihugu. Ati“ Mu gihe abantu bareberaga Abatutsi bicwa, turashimira Ingabo za RPA Inkotanyi zahindutse Umubyeyi n’Umutabazi zikemera kwitanga ngo muturokore, mushyira imbere kurokora Ubuzima kuruta gutsinda intambara y’amasasu. Kwitanga kwanyu niko kwatumye uyu munsi hari abakitwa Abanyarwanda, abenshi bamwe muri twebwe tukarokoka. MWARAKOZE!”.

Benedata Zacharie, avuga ko nubwo imyaka ibaye 32 Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari ibikwiye kwitabwaho kugira ngo habungabungwe Amateka. Ati“ Icyambere; Hari Uguha agaciro n’Imbaraga Ubuhamya bw’Abarokotse. Abarokotse, ni imboni z’ukuri kw’ibyabaye, bafite amateka y’Imvaho adashobora kuvuguruzwa. Amajwi n’Amashusho y’Abarokotse bavuga ibyababayeho bigora uzafata uwo mwandiko ngo awugoreke. Ukuri gukwiye kurenga imipaka, cyane ko abapfobya Amateka bakoresha indimi z’Amahanga”.

Icya Kabiri!“ Kubungabunga inzibutso n’ibihamya simusiga by’Amateka yacu. Ibimenyetso bivuga kuruta amagambo, kubungabunga inyandiko n’ibikoresho cyane cyane imyenda, ibikoresho byakoreshejwe mu gihe bicaga Abatutsi, Amafoto, bikabikwa mu buryo bwa gihanga”.

Aho nashyize akamenyetso k’icyatsi, ubu hubatse urusengeripo ariko ni ku gasozi gateganye n’aka Bibare ari naho hari Urwibutso. Aho nashyize ibara bivugwa ko ariho abicanyi bateretse imbunda kuko bitari biboroheye kwambuka igikombe gihari ngo bazamuke Bibare ahari Abatutsi.

Icya Gatatu!“ Hari ugufasha Urubyiruko rutandukanye kwandika Amateka yabo, cyane cyane amashami yashibutse n’uko bayibuka kugira ngo Umurage n’ukuri bitazazima hamwe n’abakuze. Ikindi cya Kane ni ukurinda inzira y’Ubutwari. Kwibanda ku mateka y’abagerageje kwirwanaho herekanwa ko hari abari ku ruhande rw’ubutabazi n’ubumuntu aribo barokoye abahigwaga, ariko no kugaragaza abari mu mugambi wo kurimbura abahigwaga”.

Avuga kandi ko hakenewe kwitabwaho kw’abageze mu zabukuru, bakiyumva batekanye, nta gahinda kiyongera ku zabukuru bishingiye ku mateka yabo banyuzemo mu myaka yatambutse. Kubatega amatwi badashyizweho igitutu, bakaganira ku mateka yabo n’ibibari ku mutima. Gufashwa kugera kwa muganga kenshi kugira ngo bapimwe indwara z’izabukuru n’izitandura.

Benedata, yibutsa ko ibyo byose agaragaza atari ibisaba gusa amafaranga, ahubwo ko bisaba umutima w’Urukundo no kwihangana n’Ubudaheranwa bwa buri wese. Yashimiye buri wese waje kwifatanya n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu guherekeza Imibiri 17 yabonetse, kunamira no guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994. Ahamya ko kwifatanya n’Abarokotse Jenoside bibereka ko batari bonyine mu rugendo rwo kwibuka no kubasubiza icyubahiro.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Bunyonga, rwubatse ku musozi wa Bibare, Akagari ka Bunyonga, Umurenge wa Karama, Akarere ka Kamonyi. Mu kwibuka kunshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 17 irimo 11 yakuwe mu Murenge wa Kayumbu, hakaba 6 ya Karama. Ni Urwibutso ruruhukiyemo imibiri 13,397 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994. Ibitero byishe Abatutsi bari kuri uwo musozi wa Bibare, byinshi byaturukaga mu Rutobwe, Kayenzi no mu yahoze ari Komine Taba ndetse no mu yindi misozi ihakikije.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5954 Posts

Politiki

4202 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga