• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/05/26
Kamonyi-Kwibuka32: The Brothers F.C yatsinze Arsenal 3-2 mu mukino wo Kwibuka abari Abasiporutifu
03/05/26
Nyarubaka-Kwibuka32: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira kandi bashyira indabo ahiciwe abana basaga 100
03/05/26
Itangazo ryo guhinduza amazina ya Nyiracumi Theodosie
03/05/26
Karama-Kwibuka32: Kuba muriho uyu munsi ni igihamya cy’uko umwijima utigeze uzimya Urumuri rwanyu-Zacharie/Ibuka

Kamonyi-Kwibuka32: The Brothers F.C yatsinze Arsenal 3-2 mu mukino wo Kwibuka abari Abasiporutifu

Umwanditsi
May 3, 2026

Mu irushanwa ry’umukino w’umupira w’amaguru ryatangiye kuri uyu wa 02 Gicurasi 2026 kuri Sitade ya Ruyenzi, riteguwe na Ruyenzi Sporting Club mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro abahoze ari abasiporutifu bo mu karere ka Kamonyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, ikipe ya The Brothers F.C yafunguye irushanwa itsinda iya Arsenal Forever, ibitego 3-2. Abayitabiriye, basabwe gusigasira Umurage mwiza abishwe basize, cyane ko ngo ibyo bakoraga byahuzaga abaturage, bigatanga ibyishimo.

Mu gutangira iri rushanwa, abaryitabiriye baba Abakinnyi ndetse n’abafana, basobanuriwe impamvu y’iri rushanwa, bafata kandi igihe cy’umunota wo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari Abasiporutifu mu karere ka Kamonyi.

Butare Leonard, umuhuzabikorwa w’iri rushanwa ryo kwibuka Abasiporutifu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Kamonyi, yabwiye intyoza.com ko ikigamijwe muri iri rushanwa ari Ukwibuka Abasiporutifu bo mu karere ka kamonyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Avuga ko aba bari Abasiporutifu bakinaga baharanira gutanga ibyishimo mu baturage, Imibanire myiza n’ubusabane hagati yabo ariko kandi bakanakina baharanira ishema ry’amakipe bakiniraga ndetse n’aho bakiniraga( aho bakomokaga cyangwa se batuye).

Agira kandi ati“ Iyo ugiye mu mateka ukareba uko bishwe bambuwe agaciro kabo, ubu dukina tugamije ku bibuka no kongera kubasubiza agaciro bambuwe. Ikindi, iki cyiciro cy’Abasiporutifu cyasaga n’aho kibagiranye kuko hibukwaga ibindi byiciro bitandukanye, ariko twahisemo kugishyira mu byiciro bigomba kwibukwa kugira ngo nabo tubibuke kandi tubaheshe agaciro, ariko kandi tunakine tugamije guha abakiri batoya ubutumwa, tubashishikarize kumenya Amateka y’Igihugu, tubabwire kandi ko aba bishwe bari amaboko n’imbaraga zubaka Igihugu, bariho kandi babeshejeho imiryango yabo, bityo aba batoya tubatoze gusigasira no gukomeza ibi twatangiye kuko mu minsi iri imbere nibo bazaba babikora”.

Butare Leonard, agira kandi ati“ Siporo ihuza abantu. Iyo abantu baza kugira urukundo muri Jenoside ntabwo ubwicanyi bwari kubaho, hari kurokoka benshi ariko bamwe bataye indangagaciro Nyarwanda na Siporo birengagiza isano bari basanzwe bafitanye na bagenzi babo bahitamo kubica kubera Politike mbi yari iriho yabashishikarije kwica bagenzi babo, ariko ubu ng’ubu umuntu mukinana mwahuriye mu kibuga, nta kindi kintu mwagendeyeho, nta moko, nta madini n’ibindi aba ari umuvandimwe wawe, nta kindi kintu cyagombye gutuma urenga kuri izo ndangagaciro ku buryo wahemukira mugenzi wawe. Igihugu cyahombye Abasiporutifu n’Amaboko yacyo”.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie mu butumwa bwe kuri uyu mukino wabimburiye iyindi muri iri rushanwa ryo kwibuka Abasiporutifu ba Kamonyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko nka Ibuka iri ari irushanwa baha agaciro kuko ari imikino ikinwa mu rwego rwo gusigasira umurage basize ariko cyane cyane ku mpano bari bafite, cyane ko ibyo bakoraga byahuzaga Abaturage bakishima, ariko nyamara ngo aba bari Abasiporutifu, batanga ibyishimo, basabanaga, baje kwicwa n’ababashyigikiraga mu mikino itandukanye.

Yashimiye ikipe ya Ruyenzi Sporting Club ku gitekerezo nk’iki bagize cyo gutangiza iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kane, aho rihuza Amakipe atandukanye y’abatarabigize umwuga, bagakina bagamije Kwibuka, kuzirikana no guha Agaciro Abasiporutifu ba Kamonyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iri rushwanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko Abasiporutifu ba Kamonyi, si abakinaga gusa Umupira w’Amaguru kuko harimo n’abandi bo mu yindi mikono, ababashije kumenyekana. Ni irushwana ryatangiye kuri uyu wa 02 Gicurasi rikazasozwa ku wa 21 Kamena 2026, nta gihindutse.

Bimwe mu biteganijwe gukorwa mu gihe iri rushanwa rizamara harimo; Iyi mikino nyirizina izagenda ihuza amakipe atandukanye yitabiriye iri rushanwa uko ari 10, hazabaho kujya Gusura, Kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Kibuza ho mu Murenge wa Gacurabwenge, habeho kandi kuzaremera umwe mu barokotse Jenoside utishoboye.

Amakipe yitabiriye iri rushanwa arimo abiri abarizwa mu Mujyi wa Kigali ariyo; Mulindi F.C na Imikeke F.C, hari kandi akinira muri Kamonyi ariyo; Ruyenzi Sporting Club ari nayo yateguye iri rushanwa, Arsenal Forever, Olympic F.C, Victory F.C, The Brothers, Kacyiru Family, Abarezi F.C, Rugando F.C


Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5957 Posts

Politiki

4205 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1049 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga