• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/26
Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO
20/06/26
Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha
20/06/26
Kamonyi-Gacurabwenge: Umurambo w’umusaza w’imyaka 67 wasanzwe mu cyumba araramo
20/06/26
Kamonyi-Kwibuka32: Kwibuka imiryango yazimye ni ukuyisubiza agaciro cyane ko nta wundi bafite ubibakorera-Guverineri Kayitesi

Musambira-Kwibuka32: Guha uwishwe Uburuhukiro bwa nyuma ni intambwe ikomeye mu komora ibikomere by’abakiriho- Benedata Zacharie/Ibuka

Umwanditsi
May 4, 2026

Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie yabwiye Abanyamusambira n’ababatabaye kuri uyu wa 03 Gicurasi 2026 mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko kutumva no kwandika Amateka bituma habaho urujijo no kugoreka Amateka y’abarokotse Jenoside, bikica ukuri n’urwibutso rw’ibyabaye. Yasabye abafite amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe kuyatanga bagashyingurwa mu cyubahiro kuko bifasha komora ibikomere uwarokotse mu gihe ashyinguye uwe.

Mu gihe Kwibuka byabereye mu mbuga ya Paruwase ya Kiliziya Gatolika ya Musambira, Perezida wa Ibuka, Benedata Zacharie yabwiye abaje Kwibuka ko mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutse mu 1994, abenshi mu batutsi bahungiye mu nzu z’Imana bizera ko ariho hantu hanyuma ho kwizerwa no kurindirwa, ariko ngo ni agahinda gakomeye kwibuka ko inzu yagombaga kuba iy’Isengesho n’Amahoro ariyo yahindutse ihuriro ry’ubwicanyi ndengakamere ku batutsi bayihungiyemo.

Benedata Zacharie/Ibuka Kamonyi.

Avuga ko icyababaje kurushaho ari uko abari bafite inshingano yo kubarinda, haba abayobozi cyangwa abashinzwe umutekano aribo bahindutse abicanyi cyangwa bagatungira agatoki abicanyi, babereka aho Abatutsi bihishe. Ati“Ubu ni ubuhemu bw’amateka butazibagirana, butwigisha ko ubumuntu bugomba kuza imbere y’ikindi cyose”.

Benedata Zacharie, yagize kandi ati“ Turazirikana abagifite igikomere cy’uko batarabona imiryango yabo ngo bayishyingure mu cyubahiro. Kuba utazi aho uwawe ari bituma iyi minsi 100 iba miremire kandi bigakomeza gushengura umutima. Turasaba buri wese ufite amakuru y’aho imiryango yacu yajugunywe kuhagaragaza. Guha uwishwe uburuhukiro bwanyuma ni intambwe ikomeye mu komora ibikomere by’abakiriho no guha agaciro ubumuntu”. Yakomeje asaba buri wese kwiyemeza no guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Yibukije abaje kwibuka ati“ Kwibuka si ugusubira mu mwijima gusa, ahubwo ni ukurebera mu mwijima dushaka icyerekezo cy’Urumuri. Ku barokotse ni mukomere, u Rwanda ruradukunda”. Yakomeje asaba abakiri bato, urubyiruko ko buri wese amenya Amateka ye, agamije kuyubakiraho ejo hazaza harangwa n’Urukundo, nta macakubiri.

Yagarutse ku mwijima wari utwikiriye u Rwanda mu gihe Abatutsi bahigwaga bukware ndetse bakicwa haba ku misozi ndetse no mu nsengero, yibutsa ko muri uwo mwijima hacanywe itara, Urumuri rw’icyizere bikozwe n’Intwari zanze kureberera akarengane.

Ati“ Turashimira by’umwihariko Ingabo zari iza RPA-Inkotanyi. Mu gihe amahanga yari yatereranye u Rwanda n’Abanyarwanda, abana b’u Rwanda bafashe intwaro n’umutima w’Ubwitange ngo bahagarike urwo rw’agashinyaguro rwategurirwaga imbaga y’Abatutsi”.

Yakomeje ati“ Mwatanze amaraso yanyu n’imbaraga zanyu ngo twebwe tube duhagarara hano uno munsi. Mwanyuze mu muriro, mu bishanga n’aho umwanzi yari yabateze. Intego yanyu yari imwe; Nta munyarwanda ukwiriye gupfa azira uko yavutse. Iki gikorwa cyo kurokora imbaga cyabaye urufatiro rw’u Rwanda rushya rutarangwamo amacakubiri. Usibye ingabo, turazirikana n’abandi Banyarwanda bagize Umutima utabara utitaye kucyo uri buhure nacyo. Turashimira abantu bacye b’Inyangamugayo bemeye guhisha abahigwaga bakabasangiza n’icyo bari bafite kandi bakemera gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo barokore bagenzi babo. Abo nibo nkingi z’Ubumuntu u Rwanda rwubakiyeho uno munsi”.

Perezida wa Ibuka, Benedata Zacharie ahamya ko uyu munsi mu gushimira Inkotanyi n’abatabaye ari n’umwanya mwiza wo guhamya kwiyemeza gukurikiza ikirenge cyabo. Ashishikariza buri wese guharanira kuzaraga abana be u Rwanda ruzira Amacakubiri, u Rwanda ruzira inzangano kandi u Rwanda rurangwa n’umutima utabara.

Umurenge wa Musambira(igice cyahoze ari Komine Musambira), kimwe no mu bindi bice by’Igihugu hiciwe Abatutsi batari bakeya. Muri uyu murenge, hari ahazwi nko ku Kayumbu umanuka hepfo y’ikorosi ry’ahazwi nko mu ry’abasomari utaragera ku iteme, abari abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu, Habyarimana Juvenal bahiciye Abatutsi bahungaga berekeza I Kabgayi. Imibiri yahabonetse kimwe no mu bice bitandukanye bya Musambira, iruhukiye mu Rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi, ahazwi nko mu Kibuza.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5985 Posts

Politiki

4232 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1058 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga