• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/26
Runda: Abanyerondo 270 barimo Abagore 13 bambitswe impuzankano(Uniform)nshya, basabwa kudakangwa n’Abanyabyaha
08/05/26
Mu itangazamakuru haracyarimo icyuho ku gukora inkuru ku ngengo y’Imari- Fulgence/FOJO
08/05/26
Musambira-Kwibuka32: Guha uwishwe Uburuhukiro bwa nyuma ni intambwe ikomeye mu komora ibikomere by’abakiriho- Benedata Zacharie/Ibuka
08/05/26
Kamonyi-Kwibuka32: The Brothers F.C yatsinze Arsenal 3-2 mu mukino wo Kwibuka abari Abasiporutifu

Runda: Abanyerondo 270 barimo Abagore 13 bambitswe impuzankano(Uniform)nshya, basabwa kudakangwa n’Abanyabyaha

Umwanditsi
May 8, 2026

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 07 Gicurasi 2026 batangiye urugendo rushya rwo kugira Abanyerondo b’Umwuga, bashoboye kandi bashobotse. Bahawe Impuzankano nshya ndetse n’Umushahara ukubye 2 usanzwe. Basabwe kutirara mu kazi, kudakangwa n’Abanyabyaha, bibutswa ko Umuturage aribo ategerejeho igisubizo cy’umutekano we.

Mu mpuzankano(uniform) nshya ifite ibara rya kacyi, inkweto nshya nazo z’iri bara ziberanye n’uyu mwambaro w’akazi n’ibijyana nawo, nibyo Abanyerondo 270 barimo ab’igitsina Gore 13 bari bambaye igihe bari bateraniye ku kibuga cy’umupira cya Sitade ya Ruyenzi bahabwa inama n’impanuro n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ndetse n’Umuyobozi wa Polisi muri aka Karere.

Meya Dr Nahayo Sylvere, yashimiye Ubuyobozi n’Abaturage b’Umurenge wa Runda ku gikorwa cyo kwambika aba banyerondo impuzankano nshya, avuga ko Runda ibaye iya mbere muri aka karere ikoze iki gikorwa. Yasabye aba banyerondo gushyira hamwe mu gucunga umutekano, abizeza ko batari bonyine.

Yagize ati“ Ntabwo umutekano tuwubahariye, tuwurimo twese. Dukorane kugira ngo tubungabunge umutekano, umuturage dushinzwe kurinda tumurinde mu buryo bwuzuye kandi dufatanije twese, inzego turi kumwe hano twese namwe nk’imbaraga zije kugira ngo zikore mu buryo budasanzwe turizera ko tuzabigeraho. Nta mpungenge zihari, ni dukomeza uyu murongo wo gufatanya umutekeno twifuza tubasha kuwugeraho nta mbogamizi n’imwe”.

SP(Superintendent) Habiyakare J Damascene, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi yasabye aba banyerondo gushyira imbere umutekano, ababwira ko nta gukangwa n’abanyabyaha kuko Umuturage aribo ategerejeho igisubizo cy’Umutekano we.

Ati“ Nta kuvuga ngo umuntu uri hano ni ndakoreka kandi ari umunyabyaha wowe wambaye impuzankano y’akazi(uniform). Ntabwo umunyabyaha azakurusha imbaraga, agomba gufatwa kuko yakoze icyaha. Umuturage ni twebwe, ni mwebwe ategerejeho igisubizo cy’umutekano we. Irondo rikozwe neza, igisubizo ni uko nta muturage wabura umutekano, ntaho abanyabyaha bamenera”.

Yagize kandi ati“ Dufatanye twe kuzongera kumva ko hari umuturage wabuze umutekano kandi duhari”. Yakomeje asaba ko abanyerondo b’amanywa kutava mu kazi mu gihe bagenzi babo b’ijoro bataraza kubasimbura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide, avuga ko icyo nk’ubuyobozi bakoze kandi bashyize imbere bafatanije n’abaturage ari ukugira Abanyerondo bakora kinyamwuga, bambaye neza kandi bita ku nshingano zo gucunga umutekano neza, bityo nabo bagahembwa neza.

Ku kijyanye n’umushahara, avuga ko mbere Umunyerondo yahembwaga amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu(25,000Frws) ariko ubu bakubye Kabiri, aho kuva mu kwezi kwa mbere buri munyerondo ahembwa ibihumbi mirongo itanu(50,000Frws) kandi ku gihe, nta gukererwa.

Yagize icyo avuga ku mwambaro mushya wambitswe abanyerondo, ati“ Umuhigo twari twihaye ni uko bagomba kwambara neza, bakambara bijyanye n’aho bakorera ku buryo uhuye nawe abona ko koko afite ikimuranga, bitandukanye na babandi bose kuko twari dufite abambaye imyenda idasa, abambaye imyenda isanzwe ariko ubu twabaguriye inkweto n’imyenda bishya kugira ngo tugire abanyerondo basa neza”.

Umurenge wa Runda, niwo Murenge wa mbere mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi uguze ndetse ukambika impuzankano nshya Abanyerondo b’umwuga uko ari 270. Intego bafite nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, ni uko bava ku banyerondo 270 bakagira 340 kandi bose bakora Kinyamwuga, bambaye neza kandi bahembwa neza ku gihe.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5960 Posts

Politiki

4208 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1051 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga