Kamonyi-Ruyenzi Sporting Club: OLYMPIC FC yisubije Igikombe cyo Kwibuka Abasiporutifu
Ku nshuro ya 2 yikurikiranya, Ikipe ya Olympic FC yongeye gutwara igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka Abasiporutifu bo mu Karere ka Kamonyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni irushanwa ryateguwe na Ruyenzi Sporting Club. Abakinnyi, Abafana ndetse n’abandi bitabiriye iri rushanwa, bibukijwe ko ryateguwe mu rwego rwo Kwibuka abahoze ari abakinyi hagamijwe kubasubiza agaciro bambuwe no kudatuma Amateka n’Ibigwi byabo byibagira.
Ni irushanwa ikipe ya Olympic FC yaherukaga gutwara umwaka ushize wa 2025, ubwo umukino wa nyuma wo guhatanira iki gikombe wabaye ku wa 22 Kamena 2025, itwara iri rushanwa itsinze Ikipe y’abakanyujijeho muri Ruhago( bakinnye mu Amavubi) bari bitabiriye iri rushanwa.
Olympic FC itwaye iri rushanwa ku nshuro ya Kabiri ihigitse ikipe ya Victory bari bahanganiye Igikombe, nyamara ariyo yari yabanje gutsinda ibitego bibiri, ariko mu gihe bumvaga ko bagiye kunyagira iyi kipe ya Olympic FC, yavuye inyuma irabishyura ndetse irenzaho, itwara igikombe cy’iri rushanwa ityo.
Umukino wa nyuma w’iri rushanwa wahuje Victory na OLYMPIC FC, byabanjirijwe n’urugendo abagize Ruyenzi Sporting Club nk’ikipe yateguye iri rushanwa ndetse na bamwe mu bahagarariye Amakipe yitabiriye irushanwa bagiriye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza, aho bunamiye ndetse bagashyira indabo ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe.
Abasuye uru Rwibutso, babwiwe ndetse basobanurirwa Ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, babwirwa ubugombe yakoranywe ndetse na bamwe mu bagize uruhare mu kwica Abatutsi. Basabwe gukora Siporo bazirikana gushyira imbaraga mu gukumira no kwamagana ikibi cyose, kurwanya no kwamagana Ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko kandi no kwamagana Abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bavuye kunamira no gushyira Indabo ku Rwibutso, berekeje kuri Sitade ya Ruyenzi ari naho habereye umukino wa nyuma wahuje Victory na OLYMPIC FC, aho umukino warangiye Intsinzi yegukanywe na OLYMPIC FC n’ibitego 3 kuri 2 bya Victory.
Uzziel Niyongira, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yasabye Abakinnyi n’abaje kwifatanya nabo kwibuka Abasiporutifu ba Kamonyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kumenya ko igikorwa nk’iki ari icyo kwibuka no guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe, ariko by’umwihariko Abasiporutifu ba Kamonyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati“ Kwibuka ni igikorwa cyo gusubiza agaciro abacu bambuwe. Kwibuka biduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu twifuza. Uyu mwanya impamvu mubona tuwuha agaciro kandi uzakomeza kugahabwa ni ukugira ngo aya mateka tuyibukiranye kuko mu gihe nk’iki mu 1994 ibintu ntabwo byari byoroshye, Abatutsi hirya hino mu Gihugu bari barimo bicwa nabi. Kwibuka rero biduha imbaraga zo kugira ngo Umunyarwanda wese aho ava akagera, uwo ariwe wese akumire kuko aya ni Amateka mabi Igihugu cyacu cyanyuzemo, bityo iyo tuvuze ngo turabiha umwanya, buri wese ajye abyumva muri urwo rwego”.
Akomeza ati“ Abasiporutifu twibuka uyu munsi bari bafite indoto zo guteza imbere Igihugu binyuze muri Siporo, bari bafite Indangagaciro z’Ubumwe, Ubufatanye, Kwihangana no gukorera ku ntego. Tugomba kubareberaho kandi tukababera aho batari, tukubaka Igihugu cyunze Ubumwe, kirangwa n’Ubudaheranwa”. Yakomeje yibutsa ko Siporo ari urubuga rwerekana neza ko abantu bashobora guhurira ku ntego imwe bakarenga imipaka y’Amoko n’Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyuma y’Umukino;
Nshimiyimana Jean Pierre, Kapiteni wa OLYMPIC FC ari nayo yatwaye igikombe yabwiye intyoza.com ko nyuma yo gutungurwa na Victory ikababanza ibitego 2 mu minota y’igice cya mbere, bahise begerana nk’abakinnyi bemeranywa kudacika intege ahubwo bagashyira hamwe bagamije kwishyura ndetse bagashaka Itsinzi baharanira kwisubiza iki gikombe bari baratwaye mu irushanwa ry’umwaka ushize wa 2025.
Yagize kandi ati“ Byashobokaga ko twari kugitakaza ariko kubera gushyira hamwe nicyo kintu cyatumye dutahukana itsinzi, twegukana Igikombe. Ahubwo turashaka no kuzagitwara umwaka utaha kuko nta gushidikanya ko aritwe dufite Ikipe nziza kandi ikomeye kuko tugitwaye Kabiri kikurikiranya, n’umwaka utaha rero turagishaka”.
Umukino usojwe, intyoza.com yashatse Kapiteni wa Victory yari imaze gutsindwa nti yaboneka ariko umwe mu baterankunga b’iyi kipe yavuze uko yakiriye ugutsindwa nyamara aribo bari babanje ibitego bibiri byabaganishaga ku cyizere cy’igikombe ariko icyizere batangiranye kikaza kuyoyoka bareba

Amina Murorunkwere, Umunyamabanga wa Civil Grobal Company ifite icyicaro ku Ruyenzi, aho itanga Serivise z’Ubutaka; Gupima ibibanza, Ubwubatsi, Gushaka ibyangombwa byo kubaka, Gusatura Ubutaka ndetse n’Igenagaciro, yabwiye intyoza.com ko nubwo ikipe bateye inkunga yatsinzwe ngo ntabwo bacitse intege, ahubwo bagiye gukora ibishoboka byose ngo irushanwa ritaha Victory izaryegukane.
Ati“ Nka Civil Grobal Company, twaje kwifatanya n’Abasiporutifu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko Abasiporutifu ba kamonyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko by’umwihariko twaje dushyigikiye ikipe ya Victory yatwegereye ikadusaba kuyitera inkunga tukabikora ndetse tukaba twaje kuyishyigikira. Nubwo bitagenze neza nti tubashe gutsinda nk’uko twari tubyiteze, tugiye kwitegura birushijeho kugira ngo ubutaha Igikombe kizatahane Victory”.
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie yabwiye abitabiriye iri rushanwa, baba Abakinnyi, Abayobozi b’Amakipe, Abafana n’abandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ingaruka nyinshi by’umwihariko ku bari Abasiporutifu bibukwa.
Ati“ Jenoside yagize ingaruka nyinshi by’ubwihariko kubo twibuka uyu munsi bari Abasiporutifu. Bashimishaga buri wese wajyaga gufana nta kindi agambiriye. Kubibuka rero ni iby’agaciro kuko bidufasha kubungabunga uruhererekane rw’Amateka y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abari Abasiporutifu. Kubibuka ni iby’agaciro ku bacu twabuze muri Jenoside”.
Zacharie, Avuga ko nubwo Siporo ifasha kwishimisha ariko ngo iyo bikozwe mu rwego rwo Kwibuka Abasiporutifu bifasha guha umwanya Umuyoboro w’Isanamitima, Ubumwe n’Ubudaheranwa cyane cyane ku baba barimo gukina ariko kandi no koroherana ku bafana. Yibukije ko ibyo byose iyo biza kuba byarakoreshejwe nk’intwaro yo kurinda Abasiporutifu, “ntabwo haba hari iki gikorwa cyo kubibuka”.
Yavuze ko mu cyifuzo cya Ibuka, ifatanije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bifuza ko iri rushanwa ryaguka nti ribe umutwaro w’Abasiporutifu gusa, ahubwo ubwo bumwe n’Ubufatanye bikagurwa ku buryo birenga imbago z’Akarere. Ahamya ko ibyo bizaba inzira yo gukomeza komorana ibikomere ariko kandi n’umuyoboro w’Ubumwe n’Ubudaheranwa n’Isanamitima ku bakomeje guhura n’ibibazo by’ihungabana ritandukanye.
Butare Léonard, Umwe mu banyamuryango ba Ruyenzi Sporting Club akaba akuriye Komite itegura iri rushawa, avuga ko ari ku nshuro ya Kane ribaye ko kandi ryatangiye riri ku rwego rw’Umurenge ariko rikaza kwagurwa rikagera ku rwego rw’Akarere kugira ngo n’Abasiporutifu bose b’Akarere baryibonemo kuko Abasiporutifu bose bibukwa bari batuye hirya no hino mu makomine yaje kuvamo kamonyi ya none.
Ashimira Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ko bwafashije Ruyenzi Sporting Club kugira ngo iri rushanwa itegura, uyu mwaka ryemerwe na MINUBUMWE, aho ryashyizwe mu bindi byiciro byihariye mu karere muri gahunda zo Kwibuka by’umwihariko Abasiporutifu ba Kamonyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Butare Léonard, avuga ko irushanwa ryagenze neza ariko kandi akanishimira ko uyu mwaka wa 2026 iri rushanwa ryitabiriwe cyane agereranije n’umwaka ushize kuko ubu haje Amakipe 10 arimo ayaturutse hanze ya Kamonyi, hakaniyongeramo abakina Umukino w’Umupira w’Intoki/Volleyball.
Amakipe yitabira iri rushanwa ni ay’abakina batarabigize umwuga. Kuri iyi nshuro kandi, hajemo na Volleyball itari isanzwe. Biteganijwe ko umwaka utaha haziyongeramo andi makipe akina imikino itandukanye afite Abasiporutifu bibukwa. Ku Makuru agera ku intyoza.com ni uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwamaze kwemera ko umwaka utaha nk’uko Ibindi byiciro byihariye bifashwa Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe, Akarere kiyemeje kongera iri rushanwa mu zindi gahunda zo Kwibuka, bityo nti bibe gusa ibitegurwa na Ruyenzi Sporting Club, Cyane na ko MINUBUMWE yaryemeye.





















Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.