• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/07/26
Kamonyi-ECOSE: Ishuri ritanga Uburezi n’Uburere rigafasha kuvumbura no gukuza impano z’abana mu mikino
11/07/26
Nyamagabe: Polisi n’izindi nzego bakanguriye abaturage gukumira ibyaha no kurwanya inkongi z’umuriro
11/07/26
Gacurabwenge: Abagize Umubano Family bizihije Ukwibohora 32 bagabira Uwarokotse Jenoside
11/07/26
Kamonyi: Hemejwe asaga Miliyari 40 y’Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2026-2027

Muhanga: Abantu 9 barimo umugore batawe muri yombi bacukura, bagurisha amabuye y’agaciro bitemewe

Umwanditsi
May 26, 2026

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kabacuzi, kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026 yataye muri yombi abantu 9 barimo n’Umugore umwe. Abatawe muri yombi, batanu bafatanywe amabuye y’agaciro angana na Toni imwe n’ibiro 123, mu gihe abandi bane bafatiwe mu birombe bacukura mu buryo butemewe n’amategeko.

CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye intyoza.com ko Operasiyo yo gufata aba bantu uko ari icyenda yakozwe ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage, bakomeje ibikorwa bigamije gukumira ibyaha.

Avuga ko aba batanu bafashwe, banakekwaho gushora urubyiruko mu bikorwa bigayitse by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko. Amabuye y’Agaciro bafatanywe ni Coltan na Gasegereti bingana na Toni imwe n’ibiro 123, mu gihe 4 bafatiwe mu birombe.

Avuga kandi ko, Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe bari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba aho Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana.

CIP Hassan, avuga ko Polisi ishimira byimazeyo abaturage bakomeje kwimakaza muri bo umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba hagamije gukumira ibyaha, ibi bikaba bigaragaza ko bamaze gusobanukirwa ko umutekano ari inshingano rusange.

Polisi kandi, iributsa abo bake bakishorara mu bikorwa bigayitse bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage kubireka kuko amayeri bakoresha Polisi ikomeje kuyatahura, bityo uwariwe wese uzajya abikinisha azajya afatwa ashyikirizwe Ubugenzacyaha/RIB, amategeko yubahirizwe.

Gucukura, gutunganya, cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro nta ruhushya bihanwa n’Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri (cyane cyane mu ngingo yaryo ya 54).

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5993 Posts

Politiki

4240 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1061 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

161 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga