Kamonyi: Hemejwe asaga Miliyari 40 y’Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2026-2027
Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi yateranye kuri uyu wa 30 Kamena 2026, yemeje ko Amafaranga asaga Miliyari 40( 40,770,781,299Frws) ariyo azakoreshwa mu mwaka wa 2026-2027. Hiyongereyeho hafi Miliyari 5 ugereranije n’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026. Angana na 28% azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye, mu gihe 72% azakoreshwa mu buzima bwa buri munsi bw’Akarere.
Nkuko Bwana Bushayija Fred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kamonyi yabibwiye abagize Inama Njyanama y’Akarere, Ingengo y’Imari y’Umwaka ushize wa 2025-2026 yari Miliyari zisaga 36(36,034,502,729Frws) ariko yose ntabwo yakoreshejwe kuko ayakoreshejwe ari ku kigero cya 97,4%.

Nkuko bigaragara muri iyi Ngengo y’Imari y’Umwaka wa 2026-2027 yatowe, ugereranije n’iy’Umwaka ushize wa 2025-2026, hiyongereyeho asaga Muliyari enye( 4,736,278,570Frws), angana na 13,1%.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, Nyoni Lambert avuga ko iyi ngengo y’Imari yatowe, bimwe mu by’ingenzi biyirimo ari; Umushinga w’Amazi uzarangizwa i Kayumbu kuko utarangijwe mu Ngengo y’Imari y’Umwaka ushize wa 2025-2026, aho uzatwara asaga Miliyari imwe na Miliyoni magana Icyenda, Harimo kubakira Abatishoboye, Kubaka Amashuri, Gusana Ibiro by’Utigari ndetse n’Umurenge wa Gacurabwenge, hazatunganywa kandi Umuhanda w’Itaka wa Gaperi-Manyana.

Aganira na intyoza.com, Lambert Nyoni avuga ko kuba Ingengo y’Imari y’uyu Mwaka yiyongereye ugereranije n’uwawubanjirije, ngo byaturutse ahanini ku kuba hari amafaranga asaga Miliyari yimukanwe, hakaba ngo n’ibindi byiyongereye birimo ibikorwa bya buri munsi, kuzamura imibereho y’abakozi birimo kongererwa amafaranga bagenerwa mu Itumanaho, Ingendo bakora, Iyubakwa n’ivugururwa ry’Utugari ndetse n’Umurenge wa Gacurabwenge n’ibindi.
Nyoni Lambert, avuga ko Ingengo y’Imari iba yateguwe itabasha gusubiza ibyifuzo byose by’Abaturage nkuko baba babigaragaje. Ati“ Ibyifuzo biba byinshi, biba ari byinshi cyane. U Rwanda rufite umuvuduko mu iterambere, buri wese aba yumva Imibereho ye, Imiturire n’ibikorwa by’Amajyambere byamugeraho ariko ikibazo kikazaba Ubushobozi bwo kugira ngo ibyo bintu biboneke. Ntabwo byoroshye kugira ngo Abantu bose, Ibintu byose bibagerereho igihe kimwe. Ni ikibazo cy’Igihe”.
Avuga ko kuba hari amwe mu mafaranga aba yagenewe ibikorwa runaka ariko ugasanga bivuye mu Ngengo y’Imari byateguwe gukorwamo bikimukanwa biterwa ahanini nuko Akarere hari ibirenze ubushobozi bwako, bitewe nuko hari Amafaranga amwe ava muri Minisiteri agenerwa ibikorwa biba byateganijwe ariko ugasanga rimwe na rimwe inzira zikoreshwa ngo aze ku gihe cyateganijwe nizo kibazo, kuko haba ubwo atinda kugera mu Karere bigatuma n’ibyari byateganijwe bidakorwa ku Gihe cyagenwe.
Nkuko Nyoni Lambert, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kamonyi abivuga, Nyuma y’itorwa ry’Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2026-2027, hakurikiraho kwandikira Intara ikemeza ibyemezo byemejwe n’abagize Inama Njyanama. Avuga kandi ko hagiye gukurikiraho kwegera Abaturage baganirizwa, basobanurirwa ibyemejwe ndetse n’impamvu bamwe bazabona hari bimwe mu byifuzo byabo bitashyizwe mu bikorwa. Iyi Ngengo y’Imari yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva kuri uyu wa 01 Nyakanga 2026.
Muri iyi nama y’abagize Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, aho batoraga bakanemeza Ingengo y’Imari y’Umwaka wa 2026-2027, hari ibibazo bimwe tuzagarukaho mu nkuru dutegura by’umwihariko kuko byazamuye umwuka utari mwiza kugera n’aho Abagize Njyanama batora umwanzuro wo kwandikira Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi babusaba Ibisobanuro cyane ku kibazo cya Sitasiyo irimo kubakwa ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda, aho bigaragara ko ishobora guteza akaga Abaturage.



Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.