• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/06/26
Kamonyi-Mugina: Umuyobozi wa GS st Esidore aravugwaho gukubita umwarimu akamukomeretsa
24/06/26
Kamonyi-Ruyenzi Sporting Club: OLYMPIC FC yisubije Igikombe cyo Kwibuka Abasiporutifu
24/06/26
Kamonyi-EXPO: Abaturage barakangurirwa kugera ahabera Imurikabikorwa n’Imurikagurisha/EXPO
24/06/26
Ruhango: Urubyiruko rwasabwe kumenya amateka y’u Rwanda no kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Kamonyi-Mugina: Umuyobozi wa GS st Esidore aravugwaho gukubita umwarimu akamukomeretsa

Umwanditsi
June 24, 2026

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Esidore(GS St Esidore) Mugina, aravugwaho gukubita umwarimu witwa Dorcas wigisha muri iki kigo akamukomeretsa bikomeye ku Jisho, kugera ubwo uyu mwarimukazi atarimo kwigisha. Si ugukubitwa no gukomeretswa gusa ahubwo ngo yanatewe ubwoba.

Umunyamakuru wa intyoza.com akimenya iby’iyi nkuru y’ikubitwa ndetse n’ikomeretswa ku Jisho kwa mwarimukazi bikozwe n’umukoresha we, yahamagaye Bwana Habiyaremye Charles uyobora by’agateganyo GS St Esidore ari nawe uvugwaho gukubita no gukomeretsa mwarimukazi Dorcas ariko mu gusubiza agaragaza ko adashaka kugira icyo avuga ku bimuvugwaho.

Akitaba Terefone y’Umunyamakuru wa intyoza.com, bigaragara ko yari ayifite, yagize ati“ Bite Théo…”. Acyumva ko abajijwe kugira icyo avuga ku bimuvugwaho byo gukubita no gukomeretsa ijisho rya mwarimukazi Dorcas, yahise akupa Terefone.

Umunyamakuru yabanje kugira ngo ni kumwe Terefone ivaho uvugana n’umuntu, ahita yongera aramuhamagara, akimwitaba ati“ Ko wensista( gutitiriza) urashaka iki Théo?”.

Umunyamakuru yamusubije ati“ Ni wowe wari uhise unkupa se?, undi ati“ Urashaka iki ko Wensista..?, Umunyamakuru, ati“ Nari nkubajije gusubiza ni ukwawe…”. Ahita asubiza, ati“ Nta bisubizo mfite kuri ibyo”.

Ubwo kuri uyu wa Kabiri umunyamakuru wa intyoza.com yamenyaga iby’iyi nkuru ku Ikubitwa ndetse no gukomeretswa kwa Mwarimu Dorcas, yahamagaye uyu Mwarimukazi ariko nti yamwitaba, ndetse mu gitondo cy’uyu wa Gatatu azinduka amuhamagara nabwo nti yamwitaba, ariko nyuma yo kuvugana n’uyu Habiyaremye, hadaciyeho umwa Dorcas yihamagariye umunyamakuru.

Akimuhamagara akamwitaba ndetse akamwibwira, akamubwira ko ashaka kumva icyo avuga ku gukubitwa kwe no gukomeretswa n’uyu muyobozi w’Ikigo, yasubije ati“ wakwihanganye tukazavugana…”.

Umunyamakuru yakomeje amusaba ko yamuha akanya gato cyane bakavugana kuri iki kibazo ariko Mwarimukazi Dorcas asubiza ko hari umuntu barimo kuvugana, ko areka bakazavugana atuje. Nyuma, umunyamakuru yamwandikiye ubutumwa kuri Whatsapp ariko yirinda kugira icyo abuvugaho nyamara bigaragara ko yabusomye.

Munyakazi Epimaque bakunda kwita Picu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugina abajijwe niba nk’ubuyobozi hari icyo bazi kuri iki kibazo ndetse n’icyo baba baragikozeho, yasubije ati“ Nabyumvanye Abamotari ntegereza umuntu uza kumbwira ndaheba. Narabyumvise, mbaza n’abantu barambwita bati nibyo, noneho ntegereza uwo muntu ko yaza no gutanga ikirego ndaheba”.

Gitifu Munyakazi, yakomeje abwira umunyamakuru ko yanabajije ushinzwe Uburezi mu Murenge niba hari na Raporo yabonye, aramuhakanira. Gusa, yabwiye intyoza.com ko agiye gukurikirana neza akamenya iby’iki kibazo.

Bitewe n’uko iki kigo cya GS St Esidore ari icya Kiliziya Gatolika, Umunyamakuru yabajije Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mugina nk’abashinzwe kukireberera, avuga ko aya makuru ntayo yamenye.

Padiri Jean Damascene Niyonshuti asubiza intyoza.com niba hari amakuru yamenye, yagize ati“ Yewe naba mbeshye pe! No mu makuru wenda mpabwa n’Abakirisitu, ibyabaye hehe na hehe, icyo ng’icyo ntabwo nakimenye”. Akomeza avuga ko agiye gukurikirana akamenya uko bimeze.

Uretse kuba Mwarimukazi Dorcas yarakubiswe ndetse agakomeretswa Ijisho akaba atarimo no kujya mu kazi, amakuru agera ku intyoza.com tugishakira ukuri kuzuye ni uko kimwe mu byatumye Dorcas atajya gutanga ikirego ni uko ngo yaba yaratewe ubwoba, abwirwa ko ni yibeshya agatanga ikirego arakurikizwa umugabo we wahoze ari umuyobozi w’ishuri ubu akaba afunze. Nyuma kandi y’ibyabaye, hari abateranye ngo bashaka uko bunga Dorcas na Habiyaremye. Bivugwa kandi ko uyu muyobozi w’agateganyo wa GS St Esidore Mugina, Charles Habiyeremye yambuye Dorcas Terefone ye ngendanwa.

Théogène Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

No Comment! Be the first one.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5987 Posts

Politiki

4234 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1058 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

159 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga