Gacurabwenge: Abagize Umubano Family bizihije Ukwibohora 32 bagabira Uwarokotse Jenoside
Mu Kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi mukuru w’Ukwibohora mu Murenge wa Gacurabwenge, Itsinda ry’abagize Umubano Family bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabanjirijwe n’Umukino w’umupira w’amaguru(abagabo) wahuje Ikipe y’Abasirikare(RDF) ndetse n’Ikipe y’Umurenge wa Gacurabwenge, aho Amakipe yombi yanganije 1-1. Ibirori by’umunsi mukuru byakomereje I Mushimba ya Kigembe.
Damien Habimana, Umuyobozi(Perezida) wa Umubano Family yabwiye intyoza.com ko Umubano Family mu busanzwe ari itsinda ry’abantu basanzwe bahuzwa n’ibikorwa by’Urukundo bituma hagati yabo basabana, bahura bagasangira ndetse bagafashanya.
Avuga ko kuri iyi nshuro, basanze bakwiye kurenga imipaka bakagira ibikorwa bibahuza n’abari hanze y’Umuryango(Umubano Family) bahuriyemo, bakagira uwo baremera, by’Umwihariko Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye, bakamuha Inka.
Avuga kandi ko nyuma y’imyaka 32 u Rwanda rubohowe na RPF-Inkotanyi ndetse rufite Ubuyobozi bwiza buha buri wese Ukwishyira Akizana, agakora ntacyo yikanga, buri wese ngo akwiye guharanira iterambere rya mugenzi we, udafite agafashwa kwigira kuko ngo arimo imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu ziboneka.
Damien, avuga ko hari isomo abona buri Munyarwanda akwiye kuba abona mu rugendo rw’Imyaka 32 y’Ukwibohora. Ati“ Tuzi uko u Rwanda rwari rumeze mbere n’uko rwari ruyobowe. Muri iyi myaka 32, hajemo ikinyuranyo tugira Imiyoborere myiza, tugira Politiki nziza y’Igihugu idaheza uwo ariwe wese ku buryo buri Munyarwanda wese abaho mu bwisanzure, agakora ndetse agafashwa kubakirwa ubushobozi”. Akomeza asaba buri wese kugira Urukundo rwifuriza abandi ibyiza, ruharanira ko buri wese agira Imibereho myiza, agira Ubuzima bwiza ndetse akora agatera imbere.
Lewonaridi Musemakweri afite imyaka 49 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge ho mu Karere ka Kamonyi. Nyuma yo kugabirwa Inka, yabwiye intyoza.com. Ati“ Ndishimye cyane kandi nshimiye Imana. Nari maze igihe kinini nta fumbire, mpinga si neza neza ariko uyu munsi ndashimira Umubano Family ko bantekerejeho bakaba bangabiye Inka”.
Akomeza ati“ Ndishimiye!, abana banjye bagiye kuzajya banywa Amata dore ko mfitemo n’abana batoya. Yaba njyewe ndetse n’Umuryango wanjye turanezerewe kuko tugiye kubona ifumbire duhinge tweze, twihaze ndetse dusagurire n’Amasoko. Nejejwe n’uko ngiye guhinga ngashyiramo ifumbire nikuriye mu rugo iwanjye ku Nka ngabiwe. Ndashimira cyane kandi Perezida wa Repubulika we wadusubije Ubuzima, aradukunda kandi tuzabaho kubera ko tumufite”.
Umugiraneza Martha, Umunyamaganga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge yashimiye abagize Umubano Family kuri iki gikorwa cyiza cyo kuremera umwe mu baturage b’umurenge ayoboye bakamugabira Inka.
Gitifu Umugiraneza, yasabye abagize Umubano Family gukomeza Ubumwe n’Urukundo bibaranga, bitari gusa ku kubivuga ahubwo binagaragazwa n’ibikorwa byiza bakora bifasha n’abatari abanyamuryango, ahubwo n’abari hanze y’Umuryango bakabona, bakagerwaho n’imbuto nziza z’Urukundo rwabo.
Nyuma y’Umukino wahuje Abasirikare ndetse n’ikipe y’Umurenge wa Gacurabwenge, nyuma kandi yo kuremera Lewonaridi Musemakweri wagabiwe Inka, Ibirori byo Kwizihiza umunsi mukuru w’Ukwibohora ku nshuro ya 32, byakomereje I Mushimba mu Kagari ka Kigembe, ahanatashwe ibyumba bine by’amashuri ahuzuye. Hari kandi umuturage wituye undi muri Gahunda ya Girinka, Abana bahabwa Amata, abakuze n’abato barasanira bishimira Ukwibohora ndetse n’Imiyoborere myiza y”Igihugu.




















Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.