Kamonyi-Rukoma: Depite Muzana Alice, yasabye abaturage kudahingira inda gusa, kurya
Nyuma y’Umuganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2026, Depite Muzana Alice wawukoranye n’abaturage b’Umurenge wa Rukoma mu Kagari ka Gishyeshye, ahatunganijwe imirwanyasuri ndetse hagasiburwa isanzwe, yasabye abaturage kumenya ko ubuhinzi bugezweho atari uguhinga ibigutunga gusa, ko ahubwo umuhinzi akwiye guhinga azirikana no gusagurira Isoko mu rwego rwo kubona ibindi bimwunganira mu byo akenera mu buzima bwe bwa buri munsi.
Depite Muzana, yabwiye abaturage ba Rukoma by’umwihariko Abanyagishyeshye ko Ubihinzi bakora budakwiye kugarukira gusa ku kubukuramo ibyo kurya, ahubwo ko bakwiriye kubukora bagamije kububyaza ibindi nkenerwa mu buzima bwabo bwa buri munsi, nti bibe gusa guhingira Inda.

Yagize ati“ Umuhinzi ntabwo akiri wa wundi uhinga ibyo ajya gusarura bizamutunga gusa, ahubwo agomba no kuba Umuhinzi uhingira intego, uhinga azi umusaruro azakuramo, uhinga azi aho azakura imbuto nziza, uhinga azi aho azakura ifumbire mvaruganda ariko azi n’uburyo bwo kwitegurira ifumbire y’imborera kugira ngo wa musaruro w’ubuhinzi arimo uzamuke!, bwaba ubw’Ibigori, bwaba ubw’Imboga, bwaba ubw’Imbuto bwaba ubw’Ibishyimbo…”.
Yagize kandi ati“ Ibihingwa byinshi hano muhinga, umuhinzi akwiye guhinga yizeye isoko, agahinga azi neza ko ibyo azasarura atari ibyo azarya gusa, ahubwo ari n’ibyo azashora mu isoko maze akiteza imbere akavanamo n’ubundi bushobozi bw’amafaranga bumufasha guteza imbere we ku giti cye, Umuryango we, Urugo rwe ari nako n’Umurenge we n’Akagari n’Umudugudu bitera imbere”. Akomeza abibutsa ko iterambere ry’Igihugu ari iryo ng’iryo.
Depite Muzana, yababwiye kandi ati“ Bahinzi rero, mu menya rwose ko muri ku Isonga, mu menye ko muri ipfundo ry’iterambere ry’igihugu, iterambere ry’Ubukungu niryo tuvuga”. Yakomeje ababwira ko kimwe mu bimugenza we na mugenzi we Kalinijabo Barthélemy bazanye ari ukureba ko Ifumbire ibagereraho ku gihe, kureba ko uburyo bw’ikoranabuhanga mu buhinzi burimo gukorwa neza kandi bajyana nabwo, kureba imbogambizi bahura nazo n’ibindi bifatiye ku buhinzi.
Yabwiye kandi Abanyarukoma ko nk’Abadepite bishimiye gukorana nabo Umuganda batunganya kandi banasibura Imirwanyasuri mu rwego rwo kurengera, kurinda no kubungabunga Ibidukikije, kugira ngo Isuri idakomeza gutwara ubutaka kandi ari umutungo kamere utiyongera.
Depite Muzana, yabwiye aba baturage ndetse n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye bakoranye Umuganda ko ihindagurika ry’ibihe, ikirere nta bubasha babifiteho ariko ko bafatanije bashobora gukumira ko ingaruka zabyo zaba nyinshi.
Ati“ Ikirere cyo nta bubasha tugifiteho, ariko guhangana n’ingaruka zihindagurika ry’igihe, yaba iyo mvura nyinshi, yaba izuba ryinshi ryavuye rikarenza igihe!, ibyo byose nta bubasha tubifiteho ariko icyo dushoboye ni uko twakwitegura ingaruka zabyo nti zibe nyinshi”. Yasabye buri wese kugira uruhare mu kwirinda kujugunya uducupa tw’amazi n’imitobe(Jus) aho babonye ndetse no kwirinda ikoreshwa ry’amasashe kuko iyo isuri ije ibitwara bigatuma amazi atagenda ngo acengere mu butaka uko bikwiye kuko ibyo bikoresho bya Purasitiki bitabora bibangamira ubutaka.

Nyuma y’ibiganiro byahuje Abadepite n’abaturage, yaba ikiganiro cyatanzwe na Depite Muzana Alice ndetse na mugenzi we Kalinijabo Barthélemy utagiye kure y’ikiganiro cyatanzwe na mugenzi we, ahubwo waje ashimangira ndetse asaba abaturage Kwigira, Kwishakamo Ibisubizo no guharanira ko Ubumwe bwabo buba Imbaraga zabo nk’uko biri mu cyivugo cy’Abesamihigo(Abanyakamonyi) kigira kiti” UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU”, yasabye buri wese kutipfumbata imbere y’ibibazo ahubwo agaharanira kwishakamo ibizubizo. Basoje hakirwa Ibitekerezo, Ibibazo n’Ibyifuzo by’Abaturage.
Aba badepite, si iki gikorwa cy’Umuganda cyabazanye mu karere ka Kamonyi gusa, ahubwo bahari mu rwego rw’uruzinduko batangiye ku wa 28 Gicurasi 2026, aho bazenguruka hirya no hino mu mirenge itandukanye igize aka karere, bareba ndetse banaganira n’Abaturage, by’umwihariko ku birebana n’Ubuhinzi.







Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.