ACP Bonifasi Rutikanga na Dr Murangira B. Thierry baburiye uzahirahira agafatanwa inzoga n’ibinyobwa byaciwe
Mu gihe mu bice bitandukanye by’Igihugu cy’u Rwanda hamaze iminsi hari umukwabu wo gukura ku isoko Inzoga n’Ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge, aho zimwe mu nganda zabikoraga zamaze guhagarikwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga ndetse n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry batanze ubutumwa buburira umuntu uwo ariwe wese uzafatanwa izi nzoga n’ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge yabihishe. Bavuze ko uwo atazihanganirwa, ko azafatwa nk’ucuruza Ibiyobyabwenge nka Kokayine. Byumvikane neza ko igifungo cyaba Burundu.
ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu butumwa yatanze buburira uwo ariwe wese uzafatanwa ibi binyobwa n’inzoga byakuwe ku isoko yabihishe, yavuze ko nta kumwihanganira kuzabaho.
Mu mvugo ye nk’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, yagize ati“ Ibizaducika noneho, uzasigarana ibi ng’ibi!, Reka mbibabwire!, uzasigarana bino binyobwa muri ibi bikorwa turimo dukora, azafatwa nk’umuntu ucuruza KOKAYINE(Cocaine), azafatwa nk’umuntu ucuruza Ibiyobyabwenge kuko azaba yabigambiriye kwica Abanyarwanda”.
ACP Boniface Rutikanga, akomeza avuga ko umuntu nk’uwo uzabifatirwamo atazafatwa nk’umuntu usanzwe ukigabura ibyo binyobwa kuko azaba akora ibyo azi neza ububi bwabyo, azi neza ko byavanywe ku isoko kubera impamvu zo kurengera Ubuzima. Ati“ Uzakomeza kubera inyungu z’Amafaranga, azaba yishakira bibazo”.
Dr Murangira B. Thierry ati“ no mu cyumba cyawe twageramo, no munsi y’Igitanda”;
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha/RIB, Dr Murangira B. Thierry mu butumwa bwe, yibukije ko muri uru Rugamba rwo guca burundu izi nzoga n’ibindi binyobwa bitujuje Ubuziranenge, umuturage ariwe wa mbere ugomba kubyanga, akabyamagana, agatanga amakuru y’aho azi biri cyangwa se aho akeka.
Yatanze ubutumwa bugaragaza kutihanganira uwo ariwe wese uzashaka guhisha izi nzoga n’Ibinyobwa birimo gucibwa, gukurwa ku isoko kubera nta buziranenge. Ati“ Ni hagira n’ugerageza ku byimura abikura mu bubiko( Depot) ashaka kubishyira mu nzu iturwamo, ntaho urwego rw’Ubugenzacyaha n’inzego zishinzwe kubahiriza itegeko zihejwe igihe cyose hakekwa ko hari ibintu bigize ibyaha, no mu cyumba cyawe twagweramo no mu munsi y’igitanda! Ntaho wahisha”.
Dr. Murangira B. Thierry, akomeza aburira buri wese kwirinda no kugendera kure uwo ariwe wese washaka kumubitsa izi nzoga n’ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge biri gukurwa ku isoko. Ahamya ko uwabirengaho, akabibika yaba aguye mu cyaha cyo kubika no guhisha ibitemewe. Yibutsa kandi ko uruhare rw’inzego z’ibanze muri ibi bikorwa ruhoraho, ariko kandi ko n’uruhare rw’umuryango rukenewe mu kubwira abantu, abagize umuryango ko ntawe ukwiye kubyishoramo.
Kugeza ubu, inzego zitandukanye mu Gihugu zirimo iz’Umutekano zahagurukiye gukura ku isoko inzoga ndetse n’ibinyobwa bitujuje Ubuziranenge nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti(Rwanda FDA) kigaragaje ko hari Inzoga ndetse n’Ibinyobwa biri ku isoko bitujuje Ubuziranenge. Hatangajwe kandi urutonde rwa zimwe mu nzoga ndetse n’ibinyobwa, hahagarikwa inganda zabikoraga.


Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.