Kamonyi-Rukoma: Urugomo rwo gutemana rwaviriyemo umwe urupfu undi arakomereka
Ahagana ku I saa cyenda zo kuri uyu wa 22 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Gafonogo, Akagari ka Mwirute, Umurenge wa Rukoma ho mu karere ka Akamonyi, habereye urugomo rw’Abasore barwanye baratemana umwe ahasiga ubuzima. Abarwanye ni abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bazwi ku izina ry’Ibihazi. Uretse aha kandi, no mu Kagari ka Remera muri uyu murenge wa Rukoma, uwitwa Kwizera Yves Patrick yatemwe ukuboko hakoreshejwe umupanga ajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Rukoma.
Amakuru intyoza.com yahawe n’abaturage ariko kandi anemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma ni uko uru rugomo rwaviriyemo umuturage urupfu rwakozwe n’abasore basanzwe babarizwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro( abazwi ku izina ry’Ibihazi), aho uwitwa Kavutse na Shawurini batemye mugenzi wabo witwa Niyongira uzwi ku izina rya Gakara akahasiga ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent yabwiye intyoza.com ko amakuru y’uru rugomo rwateye urupfu ari ukuri. Yagize ati“ Ni abahebyi bamutemye bapfa amabuye hanyuma imbangukiragutabara ije ngo imutware ku bitaro isanga yamaze kwitaba Imana. Yahise ajyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzumwa(Autopsy)”. Akomeza avuga ko umwe muri aba babiri batemye mugenzi wabo agapfa yafashwe mu gihe undi ashakishwa.
Ku yandi makuru, Umunyamakuru wa intyoza.com yamenye ko ahagana ku I saa kumi n’ebyiri n’Igice(18h30), Umuyobozi w’Umurenge wa Rukoma Mandera Innocent ari kumwe n’inzego z’Umutekano bagiye ahabereye uru rugomo baganira n’abaturage barabahumuriza, ariko kandi babasaba kurushaho kwicungira Umutekano.
Mu byavugiwe muri iyi nama, ni uko abaturage basabwe kugira Umuco wo kujya bihutira gutabara umuntu uri mu kaga ariko kandi no gutabarana muri rusange mu gihe hari umuntu ushatse guteza umutekano muke muri bo. Basabwe kandi kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe kandi vuba hagamijwe gukumira no kurwanya Ibyaha.
Uretse ibyabaye aha Gafonogo muri Mwirute hapfuye uyu muturage, mu gihe Ubuyobozi bwari mu nama n’abaturage baganira kuri ibi byabaye, mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Remera ho muri uyu Murenge wa Rukoma naho abasore bitwaje imipanga barimo uwitwa Manizabayo Olivier w’imyaka 18 wize amashuri abanza kugera mu mwaka wa gatanu yatemye akaboko k’uwitwa Kwizera Yves Patrick akoresheje Umupanga.
Nk’uko abahaye amakuru intyoza.com babivuga, ni uko icyo aba bombi ngo bapfuye ari uko uyu Kwizera Yves Patrick yasanze Olivier arwana n’uwitwa Festo Ntivuguruzwa, agiye kubakiza niko kumutema. Uwatemwe ukuboko yoherejwe kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Remera Rukoma nyuma ajya gutanga ikirego kuri RIB mu gihe uwamutemye yafashwe ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Remera Rukoma.
Ikibazo cy’urugomo rw’insoresore zigendana imipanga ndetse bagakora urugomo ruviramo bamwe urupfu cyagiye kivugwa kenshi muri uyu Murenge wa Rukoma ndetse n’uwa Ngamba bihana imbibe ariko hari hashize igihe kitavugwa, cyongeye kubura ubu. Abaturage barasaba ko hakazwa ingamba bitarongera gukomera nko mu bihe byashize, aho kenshi hahoraga humvikana urugomo rwakozwe n’Insoresore zitwaza Imipanga zigatema abaturage.
Théogène Munyaneza
No Comment! Be the first one.