Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma y’u Rwanda
Ashingiye ku biteganywa n’ltegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none kuwa 26 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashyizeho abayobozi mu ku buryo bukurikira:
Uko abayobozi bashyizwe mu myanya;
Abaminisitiri:
-Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima,
-Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburezi,
-Dr Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
-Madamu Mpambara Ines, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri,
-Madamu Kayisire Marie Solange, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Abanyamabanga ba Leta
-Madamu Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera-MINIJUST, ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko.
-Bwana Tushabe Richard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta.
-Lt Col Mpunga Tharcise, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze.
-Bwana Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.
-Madamu Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyi ngiro.
Abandi bayobozi
Bwana Rugira Amandin, Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Zambia,
Bwana Dr Sebashongore Dieudonne, Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi
Bwana Rugemanshuro Regis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda
Bwana Dr Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima
Bwana Iradukunda Yves, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu itumanaho na Inovasiyo
Bwana Mutimura Eugene, Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga
Bwana Gacandaga Jean Marie, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imari mu Kigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda.
Munyaneza Theogene / intyoza.com