• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/02/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
26/02/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
26/02/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
26/02/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

Umupolisi n’abandi bantu barimo umunyerondo bafashwe bazira guhohotera umuturage

Umwanditsi
April 2, 2020

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, kuri uyu wa 02 Mata 2020 yatangaje ko yafashe abantu batatu barimo umupolisi wayo, aho bakurikiranyweho guhohotera umuturage.

Intandaro yo gutabwa muri yombi k’uyu mupolisi, ni Video ( amashusho) yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga arimo uyu mupolisi n’abandi barimo abanyerondo aho bakubise umuturage, nyuma ugaragara mu myenda y’abanyerondo agakubita umutego w’umurandurano uyu muturage akabanza umutwe hasi.

Ku makuru agera ku intyoza.com ni uko uyu muturage ngo yazizwaga kuba yarenze ku mabwiriza ya Leta ya “Guma murugo”, agamije gufasha mu gukumira no kwirinda icyorezo cya CoronaVirus.

Muri iyi Video, umuturage agaragara ahagaze ndetse akumvikana mu majwi asubizanya n’abamuhohoteraga, barimo uyu mu Polisi wabanje kumukubita no ku musunika, nyuma ugaragara nk’umunyerondo akanyura kuruhande akamurahamo umutego, aho yikubise hasi abanje umutwe, bagahita bagenda(umupolisi n’abanyerondo).

Kuri uyu wa 01 Mata 2020, umuntu wakoresheje Twitter ku mazina ya @IrakozeKenny, yashyizeho aya mashusho agaragaza iri hohoterwa ryakorewe umuturage, anandika ubutumwa bunenga uburyo bwakoreshejwe muguhohotera uyu muturage.

Nyuma, Polisi y’u Rwanda yahise isohora itangazo risubiza yanyujije kuri Twitter yayo ivuga ko igiye kubikurikirana. Kuri uyu wa kane tariki 02 Mata 2020, yatangaje ko aba bantu batawe muri yombi barimo n’umupolisi.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga