U Rwanda rwahaye UNMISS ibikoresho byo kwifashisha mu kuvura Covid-19
Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19, u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020 rwahaye intumwa z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) ibikoresho byo kubafasha guhangana na Koronavirusi.
Ku ruhande rw’ u Rwanda ibi bikoresho byatanzwe na Brig. Gen. Eugene Nkubito, umuyobozi w’ itsinda ry’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri i Juba muri Sudani y’Epfo.
Brig. Gen. Nkubito, yavuze ko ibindi bikoresho bizaza mu kwezi gutaha ubwo hazaba hatangiye gusimburana kw’intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.
Yavuze ko Koronavirusi ari umwanzi wibasiye ikiremwa muntu ariyo mpamvu ubufatanye aribwo buryo bwonyine bwo gutsinda iki cyorezo.
Joan Segui Barber, umuyobozi w’ishami rishinzwe laboratwari ya UNMISS yashimiye u Rwanda ku nkunga yarwo, avuga ko ari inkunga ikomeye mu kuzamura ubushobozi bwo kurwanya COVID-19.
Yagize ati“ Ubundi iyo twashakaga gupima abantu byadusabaga gusaba ibikoresho ishami ry’umurango w’abibumbye ryita ku buzima ku kicaro cyaryo hano muri Sudani y’Epfo. Ibi bikoresho tubonye bigiye kutwongerera umuvuduko mu gupima abakozi”.
Leta ya Sudani y’epfo nkuko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubitangaza, yashyizeho ingamba zo guhangana n’iki cyorezo harimo gushyiraho amasaha ntarengwa yo kuba buri muntu yageze iwe mu rugo, guhagarika amashuri no guhagarika imirimo itari ngombwa.
Soma inkuru bijyanye hano: Sudani y’Epfo: Intumwa z’u Rwanda n’Abapolisi barwo bari mu butumwa bw’amahoro batangiye gupimwa Covid-19
Twabibutsa ko muri iki cyumweru dusoza Leta y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusuzuma abapolisi, abasirikare ndetse n’abagize urwego rw’imfungwa n’abagororwa bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com