Ubutumwa bwa Minisitiri Shyaka kuri Covid-19 ati “ Wiyica amazi, itagucura umwuka!”
Pfof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuri uyu wa 19 Kanama 2020 yatanze ubutumwa abunyujije kuri Twitter, asaba buri wese kutaba ikiraro Coronavirus yambukiraho. Yibukije ko nyuma y’abantu 2 iki cyorezo cyaraye gihitanye, uyu ari umwanya kuri buri wese wo kukirinda, kukirinda abe n’Igihugu muri rusange.
Ubutumwa bwa Minisitiri Shyaka Anastase, buje bukurikira ubwa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston wibukije buri wese ko mu gihe ibintu bikomeje gukomera, abantu bagakomeza kwitwara uko bishakiye bakerensa iki cyorezo, gahunda ya “Guma mu rugo” Total ikozwaho imitwe y’intoki.
Ubutumwa yatambukije kuri Twitter bugira buti;
Soma hano ubutumwa bwa Minisitiri Johnston Busingye: Minisitiri Busingye yaciye amarenga ya “Guma mu rugo” Total ishobora kubaho
Munyaneza Theogene / intyoza.com