Nigeria: Igihano ku mugabo wahamijwe gufata ku ngufu ni ugukonwa/kumuca amabya
Inteko ishingamategeko yo muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu cya Nigeria, yemeje gukoresha ibyuma byo kwa muganga mu gucyeba udusabo tw’intanga ngabo/amabya, nk’igihano ku bahamijwe n’inkiko gufata abagore ku ngufu.
Hafsat Baba, komiseri ushinzwe abagore n’iterambere ry’umuryango muri iyo leta, yavuze ko icyo cyemezo ari “inkuru nziza”. Yongeyeho ko “bizaca intege” abasambanya abagore ku ngufu.
Byitezwe ko ubu Nasir Ahmad el-Rufai, Guverineri wa leta ya Kaduna, agiye gushyira umukono kuri uwo mushinga w’itegeko kugira ngo uhinduke itegeko muri iyo leta.
Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ba guverineri ba leta zigize Nigeria batangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu kubera gufata abagore ku ngufu n’ibindi bikorwa by’urugomo byibasira abagore n’abana.
Umubare w’imanza z’abacyekwaho gufata abagore ku ngufu uracyari ku kigero cyo hasi, ndetse nkuko BBC ibitangaza ngo ipfunwe akenshi rituma abagore bamwe bafashwe ku ngufu babiceceka.
Munyaneza Theogene / intyoza.com