Ingabo za Somaliya zishe abarwanyi 7 mu majyepfo ya Somaliya
Kuri uyu wa 16 Nzeri 2020, umuyobozi w’ingabo yavuze ko byibuze abarwanyi barindwi ba al-Shabab baguye mu mirwano ikaze y’ingabo z’igihugu cya Somaliya (SNA) mu mujyi wa Awdhigle wo mu majyepfo ya Shabelle.
Umuyobozi wa SNA mu gice cya 66 Ahmed Maslah yavuze ko ingabo zagonganye n’abarwanyi, zikomeretsa benshi muri bo mu gihe barasanaga.
Ati: “Twishe abarwanyi barindwi ba al-Shabab mu mirwano yaduhuje. Twakuyeho kandi na mines abarwanyi bashyize ku muhanda wa Awdhigle, ”Maslah.
Komanda yongeyeho ko ingabo zaje gukurikirana abandi barwanyi biruka berekeza mu ishyamba.
Ingabo za leta zakajije umurego mu bikorwa by’umutekano mu bihe byashize zirwanya intagondwa za al-Shabab mu turere two mu majyepfo.
Source: https: africa.cgtn.com
Inkuru yanditswe na Venuste Habineza