• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
12/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
12/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
12/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
12/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
12/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
12/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
12/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Inyeshyamba za ADF zishe abantu 16 barimo abasirikare ba Leta mu Ntara ya Ituri

Umwanditsi
February 16, 2021

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inyeshyamba za ADF zahitanye abantu 16, barimo abasilikali ba Leta batatu, mu ntara ya Ituri, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.

Igitero cyabaye mu mudugudu witwa Ndalya, muri teritwari ya Irumu. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo muri ako karere ivuga ko inyeshyamba zishe abaturage 13 n’abasilikali batatu bo mu ngabo za leta. Naho umuvugizi w’igisilikali mu ntara ya Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yatangaje ko mu mirwano yakurikiye igitero bamaze gutabara, bivuganye abarwanyi bane b’inyeshyamba.

Bose bavuga ko izo nyeshyamba ari iz’umutwe wa kislamu, ADF, Allied Demoratic Forces, ukomoka muri Uganda. Aba barwanyi bahungiye mu mashyamba, basiga basahuye abaturage, banatwitse urusengero rwa kiliziya gatulika rwa Ndalya.

Mu cyumweru gishize nkuko VOA ibitangaza, ADF yishe abaturage icumi mu mudugudu wa Mwenda, muri teritwari ya Beni. ONU ivuga ko hagati y’ukwezi kwa kalindwi n’ukwa 12 mu mwaka ushize w’2020, ADF yishe abaturage hafi 470 muri teritwari za Beni, Irumu na Mambassa, zo mu ntara ya Ituri.

ADF ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba cyangwa ifite intwaro irenga ijana mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ariko ONU yemeza ko ari yo ikaze kurusha iyindi muri iki gihe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga