• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
10/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
10/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
10/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza
10/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
10/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
10/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
10/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abagabo 2 bakatiwe urwo gupfa bazira gufata ku ngufu umugore wari kumwe n’abana be

Umwanditsi
March 21, 2021

Urukiko rwo muri Pakistan rwakatiye abagabo babiri igihano cyo kwicwa kubera gufata umugore ku ngufu byateje uburakari mu gihugu ubwo byabaga. Amagambo yavuzwe n’umupolisi nayo asa n’ayasembuye uburakari bw’abaturage bababajwe n’ibyabaye.

Abid Malhi na Shafqat Ali Bagga basanze umugore ufite ubwenegihugu bwa Pakistan n’ubw’Ubufaransa ari kumwe n’abana be babiri baheze mu muhanda ucamo ibinyabiziga.

Aba bagabo biroha mu modoka yabo, yari yashiriwe na lisansi (essence) mu muhanda uri hafi y’umujyi wa Lahore, babiba ibyabo ndetse bafata ku ngufu uwo mugore imbere y’abana be.

Amagambo umupolisi yavuze nyuma yaho, yibaza impamvu uwo mugore yari yagiye wenyine kandi bwije, yatumye habaho imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga.

Kuri uyu wa gatandatu, urukiko rwihariye rwo mu burasirazuba bw’umujyi wa Lahore rwahamije Abid Mahli na Shafqat Ali ibyaha byo gufata ku ngufu mu kivunge, gushimuta, kwiba ndetse n’iterabwoba.

Umwunganizi wabo mu mategeko yavuze ko bazajuririra icyo cyemezo cy’urukiko, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.

Ni iki cyabaye muri icyo gitero?

Ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa cyenda mu 2020, umugore, izina rye ntiryatangajwe ku mugaragaro, yashiriwe na lisansi mu muhanda usohoka mu mujyi wa Lahore. Abana be babiri bari bari kumwe na we.

Ahamagara benewabo (abo mu muryango we) bo mu mujyi wa Gujranwala, bamugira inama yo guhamagara nimero z’urwego rushinzwe ibibazo byihutirwa bibereye mu muhanda ndetse batangira urugendo bagana aho yari ari ngo bamufashe.

Nkuko bikubiye mu kirego umwe muri benewabo b’uwo mugore yagejeje kuri polisi, imodoka yinjiwemo ku ngufu n’abagabo babiri bari mu kigero cy’imyaka 30 biba amafaranga n’ibikomo (imitako) yari yambaye. Bamufata ku ngufu imbere y’abana be babiri mu murima uri hafi aho, nuko baratoroka.

Polisi ivuga ko uwo mugore yagize ikibazo cy’ihungabana, nubwo yashoboye kuyibwira amakuru y’ibanze aranga abo bamugabyeho igitero.

Ku munsi wakurikiyeho, Umer Sheikh, umupolisi ukuriye abandi bose mu mujyi wa Lahore, yagaragaye imbere y’ibitangazamakuru aca amarenga ko uwo mugore ku ruhande rumwe ari we wizize.

Uyu mupolisi yibajije impamvu uwo mugore atagenze mu muhanda urimo abantu benshi kurushaho, cyane ko yari wenyine n’abana be, cyangwa ngo abe yabanje kugenzura ingano ya lisansi iri mu modoka ye mbere yuko atangira urwo rugendo.

Mu biganiro byinshi byo kuri televiziyo, yakomeje gusubiramo ayo magambo, ndetse yongeraho ko uwo mugore, usanzwe aba mu Bufaransa, bisa nkaho yari yibeshye agira ngo muri Pakistan hari umutekano nk’uwo mu Bufaransa.

Abaturage babyakiriye mu buryo butari bwarigeze buboneka mbere muri iki gihugu, kandi biba mu bice byose by’igihugu. Ku mbuga nkoranyambaga, abantu biyamye uwo mupolisi ku kwibasira nyir’ugukorerwa icyaha.

Mu bice bitandukanye bya Pakistan nkuko BBC ibitangaza, abantu babarirwa mu bihumbi na bo bitabiriye imyigaragambyo, basaba ubutabera no kurinda abagore kurushaho.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri, hashyizweho amategeko mashya yo guhana gufata ku ngufu, atuma imanza zihutishwa kurushaho kandi ateganya ibihano bikaze kurushaho.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga