• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/01/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
05/01/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
05/01/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
05/01/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

Umugabo yafatiwe i Nyanza atwaye umukozi we ku ivuko arwaye Covid-19

Umwanditsi
July 25, 2021

Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru ku Kicukiro yeretse itangazamakuru Umugabo utuye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Kanserege, aho kuri uyu wa Gatandatu yafatiwe mu karere ka Nyanza atwaye umukozi we w’umukobwa mu modoka inyuma ( kure y’aho yicaye-Seat boots). Yari amujyanye iwabo ku ivuko kandi azi neza ko arwaye icyorezo cya Covid-19.

Uyu mugabo weretswe itangazamakuru, yari yambaye yikwije mu mwambaro bigaragara ko nawe ari mu buryo bwo kwikingira, atinya ngo atagira aho ahurira n’iki cyorezo cya Covid-19 cyarwawe n’umukozi we.

Uyu mugabo yavuze ko umukozi we yanze kwishyira mu kato, agahitamo kumujyana iwabo.

Nkuko bigaragara mu mafoto RBA yashyize ku rubuga rwa Twitter, imodoka uyu mugabo yari atwaye ni iyo mu bwoko Nissan Patrol. Umukozi yari yicaye ku ntebe z’inyuma berekeje iwabo.

Uyu mugabo yatangaje ko kujyana uyu mukozi iwabo kandi azi neza ko arwaye icyorezo cya Covid-19 byatewe n’uko ngo yari yanze kwishyira mu kato.

CP John Bosco Kabera asobanurira itangazamakuru iby’ifatwa ry’uyu mugabo.

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yitwaje Uruhushya yari yahawe rwo kujya mu Karere ka Kamonyi, we agahitamo gukomeza yerekeza i Huye ajyanye uyu mukozi we. Avuga kandi ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese ukoresha uruhushya yahawe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga