Kamonyi: Amwe mu mafoto y’irahira rya Nyobozi Nshya, umuhango witabiriwe na Minisitiri Mimosa
Umuhango w’irahira rya Komite Nyobozi Nshya yahawe inshingano zo kuyobora Akarere ka Kamonyi, wabaye kuri uyu wa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021 mu cyumba cy’inama mu ishuri rya ESB Kamonyi. Ni komite Nyobozi iyobowe na Dr Nahayo Sylivere, Niyongira Uzziel umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu na Uwiringira Marie Josee ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.
Muri uyu muhango wo kurahira kwa Komite Nyobozi Nshya, hanarahiye kandi Madamu Mediatrice, umujyanama utarabashije kurahira ubushize igihe abandi barahiraga. Ni umuhango kandi wabayemo igikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere bwana Tuyizere Thaddee ucyuye igihe hamwe n’umuyobozi mushya ugiye gukomeza muri iyi manda y’imyaka 5 hamwe n’abamwungirije.
Uyu muhango, wayobowe na Busabizwa Parfait, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo. Ni igikorwa kandi kitabiriwe na Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, Minisitiri wa Siporo akaba n’imboni y’aka Karere muri Guverinoma y’u Rwanda.
Amwe mu mafoto y’uyu munsi w’irahira n’ihererekanya bubasha;
Munyaneza Theogene / intyoza.com