• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/06/26
Amajyepfo: Polisi iragira iti“ Ntabe ari Njye urebera abakora ibinyuranyije n’Amategeko…, ibyaha”
13/06/26
Kamonyi-Nyamiyaga: Yaguwe gitumo arimo gusambanya ufite uburwayi bwo mu mutwe
13/06/26
Imodoka y’Ibitaro bya Remera Rukoma yahitanye ubuzima bw’Umuntu abandi barakomereka
13/06/26
Paris: Ibyo wamenya kuri Dr Eugène Rwamucyo watangiye Ubujurire ku byaha bya Jenoside

Amerika: Uwishe abantu 50 abandi 53 bagakomereka ngo yabanje guhamagara

Umwanditsi
June 13, 2016

Igitero cyakorewe mu kabyiniro k’abahuje igitsina (Abatinganyi), abantu 50 bahasize ubuzima abandi benshi barakomereka.

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru Taliki ya 12 Kamena 2016, mu mujyi wa Orlando muri Leta ya Floride, abantu 50 barishwe abandi 53 barakomereka mu kabyiniro gakunda kujyibwamo n’abahuza ibitsina babisangiye (abatinganyi).

Nyuma y’iki gitero cyahitanye imbaga y’abantu abandi bagakomereka, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Obama yatangaje ko umutima we ushenguwe n’agahinda kubw’iki gitero.

Perezida Obama, yatangaje kandi ko Amerika ishenguwe umutima no kuba itabashije kurinda abaturage bayo kugera ubwo hicwa umubare ungana kuriya. iki gitero, Obama  avuga ko ari icy’iterabwoba ndetse n’urwango.

Nyuma y’iki gitero, ibinyamakuru byo muri Amerika, bitangaza ko uwagabye igitero azwi ku izina rya Omar Mateen w’imyaka 29 ufite ubwenegihugu bwa America akaba ngo imbunda yakoresheje irekura amasasu menshi icyarimwe.

Televiziyo imwe yo muri Amerika NBC, yatangaje ko uwakoze aya mahano Mateen, mbere yo gukora ibi yari yabanje guhamagara kuri Telefone ikoreshwa n’ushaka ubutabazi, arahira kuyoboka umutwe w’iterabwoba wa Islamic state.

Uyu Omar Mateen, uretse kubayarishe abantu 50 abandi 53 akabakomeretsa, ngo yari yanagize abandi 30 ingwate mbere ko atangira kurasana n’abapolisi.

Mu gihe amaperereza agikomeje kugira ngo hamenyekane nyirizina byinshi ku byihishe inyuma y’iki gitero, muri uyu mujyi wa Olrando hashyizweho amategeko y’umukwabu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5981 Posts

Politiki

4228 Posts

Ubuhinzi

154 Posts

Ubukungu

1057 Posts

Imyidagaduro

88 Posts

Imikino

158 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga