• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
13/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
13/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
13/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
13/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
13/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Kamonyi-Kayenzi: Visi Meya Uzziel yasabye abajyanama kudahunga abaturage babatumye 

Umwanditsi
August 4, 2022

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Niyongira Uzziel yasabye abajyanama ku rwego bariho kwegere abaturage kugirango babashe kubafasha kuva mu bibazo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza yabo. Ibi, byagarutsweho mu mwiherero wateguriwe Abajyanama batowe, bagatumwa n’abaturage muri uyu murenge wa Kayenzi.

Yagize ati” Icyo tubasaba ni ukwegera abaturage kugirango mubashe kubafasha kuva mu bibabzo bitandukanye bibangamiye imibereho myiza kuko umuturage akwiye ibyiza birimo ibikorwaremezo by’Amazi n’Amashanyarazi byabafasha kugera kuri byinshi bifuza”.

Akomeza yemeza ko buri mujyanama akwiye guhindura imyumvire y’abaturage akoresheje icyizere yahawe cyo kubahagararira kuko aribo babatumye kubavuganira aho bose batabasha kugera.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Kayenzi, Prudence Rukundo avuga ko bajya gutegura uyu mwiherero bashakaga kwibutsa buri mujyanama watowe ko afite umukoro wo gufasha abaturage kuva mu bukene no guhangana n’ibibazo bitandukanye bibugarije bidatuma batera imbere.

Yagize ati” Tujya gutegura uyu mwiherero twashakaga kwibutsa buri mujyanama watowe ko afite umukoro wo gufasha abaturage kuva mu bibazo by’ubukene bamwe bafite bibugarije bidatuma batera imbere, bagahora bifuza kandi bagenzi babo bakwiye kubafasha kubivamo bakiteza imbere”.

Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, amaze igihe gito ahawe kuyobora uyu Murenge aho yakuwe mu Murenge wa Runda yayoboraga, avuga ko yishimiye guhura n’abafata ibyemezo. Avuga ko azafatanya nabo kuzamura icyizere cy’umuturage mu bimukorerwa. Abasaba kudatandukira ngo bahunge icyizere bahawe n’abaturage cyo kubahagararira no kubabera abavugizi.

Yagize ati” Nishimye guhura n’aba bakwiye gufata ibyemezo ku bikorerwa abaturage. Ndi mushya muri uyu murenge ariko tuzafatanya nabo kuzamura icyizere cy’umuturage mu bimukorerwa. Ndabasaba ko mu nshingano mufite mwahawe n’abaturage twabakorera neza ntidutandukire kuko bajya kubahitamo bakabaha uburenganzira bwo kubahagararira bashakaga ko mubageza ku iterambere rigizwemo uruhare na twese, n’ibyo tudashobora tukabikorera ubuvugizi”.

Mu kiganiro cyatanzwe na Murekatete Goretty, Umukozi ushinzwe imitegekere y’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi, avuga ku nshingano z’abajyanama yabibukije ko mu gihe ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage byakomeza kwiyongera aho kugabanuka byagaragaza ko bategera abaturage kandi ari inshingano bafite zisumba izindi. Yabasabye guha agaciro icyizere bagiriwe n’abaturage, bakareka kugikerensa.

Yagize ati” Ntabwo mukwiye kurebera ibibazo by’abaturage bibangamiye imibereho myiza yabo kuko inshingano mufite ni ukubafasha kubivamo kuko biramutse byiyongera cyane aho kugabanuka mwaba mudakora neza inshingano zanyu kandi abaturage babahaye isumbwe ryo kubabera intumwa. Muramutse mutababaye hafi icyizere babahaye mukagicyerensa muzaba mubatesheje agaciro”.

Muri uyu murenge wa Kayenzi, abajyanama beretswe uko uyu murenge uhagaze n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Beretswe ko ibyaha by’Ihohoterwa no gutera abana inda batarageza imyaka y’ubukure bihagaze, aho abana babiri batewe inda ndetse abazibateye bashyikirizwa urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB.

Niyongira Uzziel, Visi Meya Kamonyi.

Beretswe kandi ko abaturage 16 batagira amacumbi ndetse 12 ari abakwiye gufashwa, naho 4 hari ibyo bakora ubwabo. Mu myaka 2, abasaga 127 bafashijwe kubona amacumbi, abana 3 bafite imirire mibi hakaba kandi imiryango 23 ifite inzu zimeze nka Nyakatsi naho imiryango 32 ikaba ibana mu makimbirane. Hari kandi ubwiherero bwo gusana ku miryango 117.

Akimana Jean de Dieu.

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga